Abaturage bo mu Mudugudu wa Bukinanyana, mu Kagari ka Bukura, mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, barashinja aborozi ko bahira imigozi yabo y'ibijumba bakayiha inka zabo bigatuma batabona icyo kurya ndetse n'izindi ngaruka zitandukanye.
Umwe mu baganiriye n'umunyamakuru wa BTN TV yagize ati:"Njyewe mfite umurima ahantu muri rimwe, uwo murima nawuhingishije ibihumbi 120.000Frw ngura n'imigozi umuba ni ibihumbi 3000Frw, ariko natunguwe no kuba ibijumba byari byeze ndagenda nzanga bahiye umugende wose, wari umurima nanga kujyamo ngo inzoka zitandira muri iyo migozi. Abashimba bo muri rimwe nibo bayahiye ariko bafite ba Sebuja bahirira."
Uyu muturage yakomeje avuga ko yitabaje inzego z'ibanze ngo zimukemurire ikibazo ariko zikamutererana.
Ati:"Nagiye ku Kagari barabwira bati subira mu Isibo, ngeze mu Isibo baratuburanisha bahagarara ku cyaha neza. Twaramanutse tugeze muri iyo migozi abaturage bayibonye bati ibi bintu ntitwabyemera bategeka ko bansaba imbabazi ariko ntacyo byatenze."
Aba baturage bavuga ko batumva impamvu abayobozi bo mu nzego z'ibanze badasaba aborozi kureka kubahirira imigozi y'ibijumba byabo.
Undi muturage yavuze ko urugomo rukorwa n'abashumba bagenda bakahira imigozi yabo bakwiye kubihanirwa.
Yagize ati:"Urugomo rukorwa n'abashumba bagenda bakahira imigozi y'abantu, aho utwumbati turi twashizeho. Abashumba badukorera urugomo cyane kandi ntibabihanirwa."
Uyu muturage yakomeje avuga ko kuba imyaka yabo yahirwa n'abashumba batumwa na na Sebuja bibagiraho ingaruka nyinshi.
Ati:"Ingaruka ni nyinshi ubuse imyumbati tuzayihinga tuyikuye he?Imbuto zose barazangije, imigozi barayimaze, tuzayitere tuyikuye he? Ubu inzara niyo igiye gukurikira."
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, avuga ko aborozi bakwiye gutera ubwatsi bw'inka bakirinda kwahira imyaka y'abaturage.
Yagize ati:"Hari ibintu biri twakoze, icya mbere ni ubukangurambaga mu Murenge wa Nyamugari n'igice cya Mahama, mu rwego rwo kongera kwibutsa aborozi ko bagomba kwirinda konesha n'ibindi bintu byo kwangiza imyaka y'abaturage.
Icya kabiri ni gahunda turimo yo gukangurira aborozi gutera ubwatsi ndetse n'abashobora kubutera ngo babugurishe ku batabufite, ni ubukangurambaga tugikomeje. Ibyo rero nibyo bizafasha guca ayo makimbirane aterwa no kwangiza imyaka y'abaturage."
Ikibazo cyo kwahira no konesha imyaka y'abaturage mu Murenge wa Nyamugari, ni ikibazo kimeze imyaka irenga itanu kigaragazwa n'abaturage ariko kugeza ubu ntikirakemuka burundu kandi kibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo n'inzara.