Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje
ko rwafunze Kalisa Adolphe (Camarade), wahoze ari Umunyamabanga Mukuru
w'Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ndetse na Tuyisenge
Eric, ushinzwe ibikoresho by'ikipe y’Igihugu Amavubi.
Aba bakekwaho ibyaha bakekwaho ibyaha bitandukanye
birimo ruswa, kunyereza umutungo, no gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa X
rwahoze rwitwa Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, yavuze ko ku
bufatanye na Polisi y’u Rwanda yatangije iperereza kuri bamwe mu bakozi
b’Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)
RIB yagize iti:"Hashingiye kuri iri perereza,
RIB yafunze Kalisa Adolphe, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric,
ushinzwe ibikoresho by'ikipe y’Igihugu Amavubi. Bakekwaho ibyaha birimo
kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano."
RIB yakomeje ivuga ko abafashwe ubu bafungiye kuri
Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwavuze ko dosiye
ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo iregerwe
urukiko.
RIB yongeye kuburira abantu kudakoresha ububasha
bahabwa n’umwanya w'akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n'amategeko.
Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko Kalisa Adolphe,
wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda,
afunze ariko nta rwego na rumwe rwari rwarigeze rubyemeza.
Icyo amategeko avuga ku byaha bakurikiranyweho
Icyaha cyo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke
giteganwa n’ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye
kurwanya ruswa.
Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kirenze
imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda
yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse
cyangwa yakiriye.
Icyaha cyo kunyereza umutungo, ni icyaha giteganywa
n'ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya
ruswa.
Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati
y'imyaka 7 kugeza ku myaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye
inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo uhamijwe icyaha
yanyereje.
Icyaha cy'ubuhemu ni icyaha giteganwa n'ingingi
y'176 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri
rusange.
Mu gihe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko
cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko No
68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igahano cy’igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.