Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, Umugabo yasanzwe muri ruhurura ya Rwampara yapfuye, bikavugwa ko ashobora kuba yazize inzoga.
Abaganiriye na BTN TV bavuga ko Nyakwigendera witwa Karoli yari yiriwe asangira inzoga n'abandi bagabo ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri, bakaba batunguwe ni uko yasanzwe yapfuye.
Uyu mugabo bivugwa ko yari atunzwe no gutoragura ibikarito akabigurisha, yaratuye mu Mudugudu wa Nyiranuma, mu Kagari ka Biryogo, mu Murenge wa Nyarugenge, mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Umwe mu baturage yagize ati''Saa 5h15 ni bwo twamenye urupfu rwa Nyakwigendera, hari umugenzi wahanyuze aratubwira ati hariya hari umuntu uryamyemo. Ashobora kuba yazize impanuka. Twahageze turebye neza dusanga yapfuye duhita dutabaza inzego z'ibanze ndetse n'inzego z'umutekano."
Undi muturage yavuze ko Nyakwigendera ashobora kuba yanyereye akagwa muri ruhurura kubera ko yari yasinze.
Yagize ati:"Nta gikomere yari afite ashobora kuba yanyereye akagwa muri ruhurura kubera ko yatashye yasinze cyane. Yarasanzwe anywa agacupa buri gihe."
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje iyi nkuru avuga ko Nyakwigendera ashobora kuba yagize impanuka akagwa muri ruhurura.
Yagize ati:"Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri abaturage bahamagaye polisi bavuga ko babonye umuntu waguye muri ruhurura. Polisi ifatanyije n'izindi nzego zo muri ako gace bagezeyo basanga uwo mugabo yaguye muri ruhurura yamaze kwitaba Imana. Kubera yari yiriwe anywa inzoga bukekwa ko yaba yagize impanuka akagwa muri ruhurura kubera inzoga."
CIP Gahonzire yongeyeho ko Nyakwigendera witwa Karoli yari mu kigero cy'imyaka 30-35 kuko nta byangombwa yasanganywe.
Kugeza ubu iperereza ryatangiye kandi hafashwe ibimenyetso bya gihanga byoherezwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Like This Post?
Related Posts