Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bugaraza ko hakiri icyuho gikomeye mu kwitabira gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo kuko kuri ubu biri ku kigero cya 0,7%.
Iyi gahunda y’igihugu yo kwishingira ubuhinzi n’ubworozi (NAIS) izwi nka “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, yatangijwe n'u Rwanda mu mwaka wa 2019, igamije kurinda abahinzi n’aborozi ibihombo baterwa n’ibibazo bitabaturutseho birimo uburwayi n’ibiza.
Ni gahunda igira uruhare rwa 40% mu kwishyura ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, mu gihe umuhinzi cyangwa umworozi yiyishyurira 60% asigaye.
Hirya no hino mu gihugu iyi gahunda ntiritabirwa ku kigero cyiza kuko nko mu Karere ka Rutsiro iyi gahunda ya NAIS yitabiriwe ku kigero cya 0.7%.
Muri aka karere habarurwa ubuso buhingwa bungana na hegitari 32.000. Ubuso bungana na hegitari 20.791 buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’ibindi. Ibihingwa byinshingiwe biri ku buso bwa hegitari 152,8, bungana na 0,7%.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko hakiri icyuho mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwishingira imyaka n’amatungo byabo.
Yagize ati:"Imibare igaragaza ko abaturage bashinganisha imyaka yabo bakiri hasi. Bikomoka ku kuba ari gahunda nshya hari abahinzi batahise bayitabira, ibigo by’ubwishingizi bidafatanya n’inzego z’ibanze mu bukangurambaga kuko nta bakozi bigira bamanuka bakajya kubereka ibyiza byayo. Bituma habaho gutinda kwa serivisi bitanga, hakabaho n’abahinzi batizera iyi gahunda."
Uwizeyimana yakomeje avuga ko ubukangurambaga bukiri hasi mu nzego zegereye abaturage kuko hakiri abahinzi batemeranywa n’ibigo y’ubwishingizi ku musaruro uboneka ku buso runaka (hegitari) cyane cyane ku birayi.
Imibare igaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A na B, i Rutsiro hishingiwe ibigori kuri hegitari 72,9, ibirayi byari bihinzwe kuri hegitari 59,6 n’ibishyimbo byari ku buso bwa hegitari 20,2.
Mu mwaka wa 2023/2024, Leta y’u Rwanda igarazagaza ko yashoye hafi miliyari 1,7 Frw mu gutuma NAIS igera ku ntego zayo.
Like This Post?
Related Posts