Mu karere ka Muhanga hari kuvugwa amakimbirane akomeye hagati y’umuyobozi w’ishuri rya EP Munini riherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka muhanga n’abo bakorana cyane cyane abarimu aho ngo bigeze ku rwego rw’aho iyo abakozi batekeye abarimu ibiryo uyu muyobozi witwa Uwujinema Fortune ngo araza akabifata byose akajya kubimena agamije kuberaka ko ari we ukomeye muri iki kigo.
Amakuru dukesha abakora n’abarerera muri iri shuri yemeza ko hamaze iminsi humvikana umwuka utari mwiza mu miyoborere y’iri shuri ku buryo byageze n’aho uyu muyobozi ngo aherutse kurwana n’umucunga mutungo w’iri shuri ibintu ngo byabereye mu ruhame rw’abarimu n’abanyeshuri.
Aya makuru
akomeza avuga ko uwo murwano ari wo wabaye intandaro ya byose kuko ngo
umuyobozi akibona ko ibyo gukubitira umuyobozi mugenzi we mu ruhame ari amakosa
yari akoze yahise atanguranwa ajya kurega mu nzego z’ibanze na RIB ariko
birangira atsinzwe.
Gutsindwa
kwe rero ngo kuko byanaturutse ku buhamya bwatanzwe n’abarimo bamwe mu barium babibonye
byatumye yijundika ababutanze bose kuva ubwo amakimbirane ahita atangira aho
ngo uyu muyobozi asigaye abahimbira ibyaha n’amakosa bo batemera.
Hari bamwe
mu barimu banavuga ko ibi biri mu byatumye ahita atangira guhindagurira buri
wese amasomo yigishaga mu rwego rwo kwihimura ibintu bemeza ko byatumye bamwe
bahabwa kwigisha amasomo badashoboye. Ibyifuzo bya bamwe akaba ari uko
yahindurwa mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi ko kurera mu ishuri rya EP
Munini.
Umwe ati “
Tugasaba ko nibura ubwo iki gihembwe gitangiye babigarurira mu nzira ya hafi
kugira ngo tuzabone umusaruro, twebwe abarimu twiteguye gukora kandi neza.”
Undi mwarimu
yagize ati “ Njyewe yamaye amanota atabaho ni ko nabivuga, yambaye 51% abandi
yahaga 80 abashyira kuri 70, ni ukuvuga ngo ni abavugishije ukuri muri RIB n’abavugishije
ukuri mu kanama ka Discipline. Njye nkurikije, banadutandukanya, buriya umuntu
ukujyana mu nzego z’ubuyobozi akurega
noneho muri RIB, mbona y’uko nta kwizerana guhari.”
Undi ati “akazi
karadindira, ntabwo bizavamo. Nawe urabona ikigo uko gisa nta marangi, ibibaho
twandikaho biranyerera ingwa ntizifata…”
Naho umukozi
uvuga ko ari mu bateka ibiryo bikamenwa we yagize ati “Umuyobozi turateka akaza
akamena ibiryo, ejo natekeye abarezi arangije arabifata abimena muri mivero y’abana.”
Umunyamakuru
yagerageje kuvugisha uyu muyobozi w’iri shuri ushinjwa amakimbirane ariko nyuma
yo kwitaba telephone ye akumva ko ari kuvugana n’umunyamakuru yahise ayikupa.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga nabwo butabonetse ngo bugire icyo butangaza ku kigiye gukorwa kuri iki kibazo kuko mu nshuro zose umunyamakuru yagerageze kubuvugisha butabashije kwitaba telefone gusa nihagira igikorwa kuri iki kibazo BTN ikazabigarukaho mu makuru yayo.