Barizeye Fabien wahoze ari umuzamu w'umunyamakuru witwa Niyonsenga Dieudonne wamenyekanye nka 'Cyuma Hassan' kuri ubu ufungiye i Mageragere, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umugore we witwa Uwimana Monique w'imyaka 35 y'amavuko.
Ibi byabereye ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Kami, mu Kagari ka Gasharu, mu Murenge wa Kinyanya, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Abaturanyi bageze aho ibi byabereye babwiye umunyamakuru wa BTN TV ko uyu mugore yishwe nabi cyane.
Umwe ati:"Yamwishe nabi akoresheje ipiki n'inyundo arangije anamukata ijosi."
Aba baturanyi bakomeje bavuga ko uyu muryango wari umaze nk'amezi atatu wimukiye muri aka gace ariko ko iby'amakimbirane wari ufitanye bayamenye bayabwiwe n'abana babo nyuma y'uko Se yishe Nyina.
Bakomeje basaba inzego z'ubutabera ko uyu mugabo akwiye kuburanira mu ruhame aho yakoreye icyaha kugira ngo bitange isomo ku bandi nka we.
Umusaza waturanye n'uyu muryango mbere y'uko bimukira i Kinyinya, mu gahinda kenshi n'amarira, yavuze ko uyu mugabo yari asanzwe atavuga menshi kandi utamenya icyo atekereza.
Ati: "Uyu mugore twaraturanye ari indushyi, abyuka saa 2h00 z'ijoro akajya kwa Mutangana akaza agacuruza akaba ari we utunga urugo, Umugabo ari aho gusa, none agize abana imfubyi akwiye na we igihano cy'urupfu."
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko abaturage batabaje inzego z'umutekano n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ko hari umugabo wishe umugore.
Yagize ati: "Bikekwa ko yishwe n'umugabo we kuko basanze yapfiriye mu nzu, basanze aryamye ku gitanda afite ibikomere ku ijosi n'ibikoresho byakoreshejwe yicwa birimo inyundo n'ipiki kandi Nyakwigendera yari yavuye amaraso menshi."
CIP Gahonzire yakomeje avuga ko bikekwa ko Uwimana Monique yaba yishwe n'umugabo we Barizeye Fabien babanaga mu buryo butemewe n'amategeko.
Amakuru avuga ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane kuko bajyaga barara barwana, akaba ari nayo yabaye intandaro y'urupfu rw'uyu mugore.
Nyakwigendera Uwimana Monique n'ubwo atari yarasezeranye na Fabien ariko bari bafitanye abana batatu.
Barizeye Fabien ukekwaho kwica umugore we yatawe muri yombi na polisi y'u Rwanda ubu arafunze.
CIP Gahonzire ati: "Turizeza umuryango wa Nyakwigendera ubutabera kuko ukekwa yafashwe ubu arafunze, n'ubwo yabanje kwihishahisha inzego z'umutekano."
Polisi y'u Rwanda yongeye gusaba imiryango kubana mu mahoro no kwiyambaza inzego zibishinzwe mu gihe igize ibyo itumvikanaho, kugira ngo hirindwe imfu nk'izi zo kwica uwo mwashakanye.
Barizeye Fabien yamenyekanye cyane mu itangazamakuru ubwo yari umuzamu w'umunyamakuru Cyuma Hassan, ubu ufungiye i Mageragere ndetse no muri dosiye ya Kangondo kuko yari umwe mubimuwe muri ako gace ariko akagaragara mu bihagazeho kubera kutemera ibyo bahabwaga n'Umujyi wa Kigali, aho yavugaga ko 'natazira umunyamakuru Cyuma azazira Kangondo'.
Like This Post?
Related Posts