Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bitagihisha umugambi bifite wo gutegura intambara izahanganisha ibyo bihugu n’u Burusiya.
Ibi Putin yabivuze ku wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026, ubwo
yakiraga abasirikare barangije amasomo ya gisirikare mu birori byabereye i
Moscow.
Mu ijambo rye, Putin yavuze ko ibihugu byo muri NATO n’ibigize
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bimaze igihe bishinja u Burusiya kugira imigambi
yo kubitera, nyamara ngo ari byo biri kwitegura intambara.
Yagize ati: “Kuri ubu bavuga batihishira ko bari gutegura
intambara izaduhanganisha, bongera ingengo y’imari bashyira mu gisirikare.”
Putin yavuze ko ibyo bihugu byabanje gushyira igitutu ku Burusiya
no kubuteza ibibazo by’umutekano, hanyuma bikabihinduramo impamvu yo kubushinja
ubushotoranyi.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze kandi ko nyuma yo kubona Ukraine
itakibasha guhangana n’u Burusiya nk’uko byari byitezwe, ibihugu byo mu
Burengerazuba bw’Isi byahinduye uburyo, bitangira kongera ubushobozi bwa
gisirikare bwabyo.
Aya magambo aje mu gihe ibihugu byo muri NATO, Umuryango w’Ubumwe
bw’u Burayi na Canada byazamuye ingengo y’imari byageneraga igisirikare ku
kigero cya 20% mu mwaka wa 2025, amafaranga yose hamwe akaba yarageze kuri
miliyari 574 z’Amadolari ya Amerika.
Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bivuga ko kongera ubushobozi
bwa gisirikare bigamije kwirinda no guhangana n’icyo byita ibikorwa by’u
Burusiya bishobora guhungabanya umutekano w’u Burayi, cyane cyane nyuma
y’intambara ikomeje hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Ibi bikomeje kongera umwuka mubi hagati ya Moscow n’ibihugu byo
muri NATO, mu gihe impande zombi zikomeje gushinjanya ubushotoranyi n’imigambi
yo guhungabanya umutekano ku rwego mpuzamahanga.