• Amakuru / POLITIKI


Leta ya Niger yatangaje ku mugaragaro ko yikuye mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC), nyuma yo gutanga inyandiko yemeza icyo cyemezo ku wa 18 Kamena 2026.

Ni icyemezo kije nyuma y’amezi icyenda Niger, Mali na Burkina Faso bisohoye itangazo rihuriweho rinenga imikorere ya ICC, birushinja kubogama no gukorera inyungu z’ibihugu bikomeye bifite amateka ya gikoloni muri Afurika.

ICC ifite icyicaro i La Haye mu Buholandi, yemeje ko yamaze kwakira inyandiko ya Niger. Gusa nk’uko biteganywa n’amasezerano ayigenga, Niger izakomeza kuba umunyamuryango mu gihe cy’umwaka umwe mbere y’uko kuva muri uru rukiko bitangira gukurikizwa burundu.

Muri icyo gihe, Niger irasabwa gukomeza kubahiriza inshingano zayo zirimo gukorana n’uru rukiko mu iperereza cyangwa mu manza zaba zikomeje.

ICC yashinzwe mu 2002 kugira ngo ikurikirane ibyaha bikomeye birimo jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’intambara.

Mu itangazo ryabo, Niger, Mali na Burkina Faso byavuze ko bishaka gushyiraho uburyo bwabyo bwo guteza imbere ubutabera n’amahoro imbere mu bihugu byabyo, aho gukomeza kwishingikiriza ku nkiko mpuzamahanga.

Ibi bihugu byo mu karere ka Sahel bimaze imyaka bihanganye n’imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na al-Qaeda na Islamic State. Ingabo zabyo na zo zakunze gushinjwa n’imiryango mpuzamahanga gukora ihohoterwa ryibasira abasivili mu bikorwa byo guhangana n’iyo mitwe.

Niger ibaye igihugu cya gatatu kivuye muri ICC nyuma y’u Burundi na Philippines.

Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora gukomeza kuzamura impaka ku ruhare rwa ICC muri Afurika, cyane cyane mu bihugu biyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments