• Amakuru / MU-RWANDA

 

Brigade y’abasirikare barwanira ku butaka Icyiciro cya 8, yasoje amahugurwa yo kubongerera ubumenyi, amaze amezi ane abera mu Kigo cy’Amahugurwa  ya gisirikare giherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe. 

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, ku wa Kabiri tariki 23 kamena 2026.

Aya mahugurwa yibanze ku gutyaza ingabo ngo zihore ziteguye, bongererwa ubumenyi mu kuyobora no gukurikirana imyitwarire y’abasirikare, no kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba.

Gen Mubarakh yashimiye abarangije aya mahugurwa anabagezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. 

Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yashimye akazi gakomeje gukorwa na RDF n’izindi nzego z’umutekano, anashimira by’umwihariko abasirikare barangije aya mahugurwa. Yabibukije ko amahugurwa ahoraho ari yo nkingi y’ingenzi ituma RDF ikomeza gukora kinyamwuga.

Gen Mubarakh yashimangiye ko amahugurwa y’urwego rwisumbuye ku Ngabo zirwanira ku butaka  afite uruhare rukomeye mu gutegura abasirikare kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo no guhangana mu buryo bunoze n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka. 

Yagize ati “Igisirikare cy’u Rwanda gitegura umusirikare mu buryo bwose, haba mu mitekerereze, kubaka umubiri ndetse n’imyitozo ku kiguzi icyo ari cyo cyose kugira ngo ahore yiteguye gusohoza inshingano ze no guhangana n’umwanzi.”

Yanagaragaje ko, uretse ubumenyi n’ubuhanga bwa tekiniki n’amayeri ya gisirikare, aya mahugurwa yanabatoje indangagaciro z’ingenzi zirimo imyitwarire ya gisirikare, ubunyamwuga ndetse no gukora inshingano zabo mu bunyangamugayo, byose bikajyana no kubahiriza amahame agenga RDF.

Yasabye abasirikare gukoresha neza ubumenyi bushya bungutse mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura, mu rwego rwo kurushaho gusohoza neza inshingano zabo za buri munsi.

 






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments