• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo Kalisa Adolphe wahoze ari umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku ifungwa n’Ifungurwa ry’agateganyo.

Kalisa Adolphe akurikiranyweho ibyaha birimo birimo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano nk’uko byatangajwe n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ubwo rwatangazaga ko yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2025.

Kuri uyu wa 19 Nzeri 2025 ni bwo byari byitezwe ko uyu mugabo agezwa imbere y’urukiko kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko byarangiye uru rubanza rusubitswe ku busabe bw’ubwinganizi bwa Kalisa.

Me Me. Bizimana Emmanuel umwunganira, ysabye urukiko ko uru rubanza rwasubikwa nyuma yo kugaragaza imbogamizi zirimo ko batabonye umwanya uhagije wo gusoma ibikubiye muri Dosiye imurega yatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse ngo nta n’umwanya wo kubiganiraho n’uwo yunganira bigeze babona.

Nyuma yo kumva ubu busabe, Urukiko rwanzuye ko iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo risubikwa rikazakomeza ku wa 25 Nzeri 2025.

RIB yatangaje ko yataye muri yombi Kalisa Adolphe (Camarade), wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ndetse na Tuyisenge Eric wari ushinzwe ibikoresho by'ikipe y’Igihugu Amavubi.

Mu gihe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igahano cy’igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe icyaha cyo kunyereza umutungo,cyo giteganywa n'ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 7 kugeza ku myaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo uhamijwe icyaha yanyereje.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments