• Amakuru / MU-RWANDA


Mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi mu kagali ka Nyagahama haravugwa inkuru y’umugabo witwa Mugesera Ildelphonse ngo wagiye kwiba imyumbati mu murima agezemo asangamo abayirarira arabarwanya baramukubira birangira bamwishe.

Abatuye muri aka gace babwiye umunyamakuru ko uyu nyakwigendera yari yarayogoje imidugudu yose kubera ubujura ndetse ngo hari n’aho yari aherutse kujya kwiba inyama maze aterura inkono yazo ku ziko ajya kuzirira iwe mu rugo, ibintu ngo byanatumaga bahora bamwirukana mu midugudu itandukanye yo muri aka kagali.

Umwe ati “ Yibaga imyaka n’ihene no mu nzu hose numvaga bamuvuga ko yiba nanjye ubwanjye ejobundi yaranyibye.”

Undi ati “ Mu mudugudu wacu mudugudu yamwirukanye avuga ngo ni we wamwibiye ihene, ibyo byo byaravuzwe. “

Muri aba baturage baganiriye n’umunyamakuru harimo n’abadatinya kuvuga ko kuba yishwe byari bikwiye ngo kuko “Iyo umujura aguteye ntiwitabare n’ubundi we agutanze yakwica niba yabarwanyije bakaba bakubise nk’ahantu agapfa ndumva bariya bantu bakwiye kuba barekurwa kuko ni uguhohoterwa.”

Akomeza agira ati “ Ni umuntu waheraga mugitondo anyway akageza ku ijoro nkatwe duhera mugitondo duhinga ntitubone n’ayo yo kunywera rwose bigaragare ko yari umujura ruharwa.”

Undi ati “ Ariko na none ntabwo cyakagombye kwirirwa cyiba abaturage, cyakagombye gukora”

Umugore wa Nyakwigendera we avuga ko atari azi ko umugabo we afite iyi ngeso icyakora akemeza ko mu ijoro yishwemo koko atari yaraye mu rugo. Ati “ Ubwo birashoboka ariko nta makuru afatika kuko inaha bari bamurwaye cyane”

Inzego z’umutekano zahise zifata abavugwaho ko ari bo bakubise uriya mugabo zijya kubafungira kuri sitasiyo ya polisi ikorera mu murenge wa Kinazi naho umurambo wa nyakwigendera wo ujyanwa ku bitaro by’akarere ka Ruhango.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments