• Amakuru / MU-RWANDA



Mu murenge wa Mukingo, mu Karere Nyanza, mu masaha ya saa Saba z’ijoro, abajura bateye iduduka ry’umuturage ucururiza mu gasantere ka Kiruli bamwiba ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo amakaziye y’inzoga, ibicuruzwa bya butiki n’amafaranga bamusigira umunyu n’ibibiriti gusa.

Ubu bujura bwabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Kiruli, mu Murenge wa Mukingo, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo. 

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri, abaturage bo muri aka gace bazindukiye ku biro by’Akagari ka Kiruli kugira ngo babwire Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako gushakisha abo bajura kuko bamaze ighe baramugejejeho iki kibazo cyo kwibwa umunsi ku wundi ariko ntagire icyo agikoraho.

Umuturage wibwe ibyo bicuruzwa yabwiye umunyamakuru wa BTN TV uko byagenze ati:’’Saa 1h40’ ni bwo nahamagawe, narinzamutse ndi mu rugo, barampamamagara bati iwawe bahamennye. Nsanga basohoye amakese, banatwaye ibindi bijyanye na butiki n’amafaranga yarimo byose bibye babijyanye.’’

Yakomeje avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’abandi bakorana babafashije gukora operasiyo bimwe muri ibyo bisambo bigafatwa bigifite na bimwe mu byo bari bamwibye.

Ati:’’Bafatanywe ibihanga bya bimwe mu byo bari bibye birimo amakaziye atanu.’’

Abakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura baje gufatwa n’inzego z’umutekano bajyanwa gufungwa kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kuri bo, amakuru akavuga ko bakimara gufatwa bamwe muri bo bemeye ko ari bo bibye muri iryo duka ry’umuturage.

Aba baturage basaba ko ntacyo bahinga ngo basarure kubere ubujura bwafashe indi ntere muri aka Karere, bagasaba inzego z;umutekano muri aka karere ko zabafasha kubarindira umutekano.

Umwe yagize ati:’’Mfite urutoki ndi hagati y’abandi ariko ibitoki byanjye bahora babyiba. Jya kugica nkasanga bagitwaye hasigaye imitumba yonyine ariko sinzi ababitwara.’’

Undi muturage na we wazengerejwe n’abajura yagize ati:’’Baherutse kunyiba ibitoki bitanu, biromo igitoki cy’inyamunyo n’ibindi bitoki bya poyo. Turifuza ko mudukorera ubuvugizi ibyo baba bibye bakajya babigarura kandi n’abajura bafatwa bakajya bafungwa kuko barabatwara bakikozayo bagahita babarekura bakagaruka bakongera bakatwiba.’’

Yakomeje avuga ko kudahana abajura bafatwa uko bikwiye bibagiraho ingaruka zo gutuma batongera kubavuga kuko ubagaragaje mu ruhame bamubwira ko bazamugirira nabi. 

Ati:’’Abafashwe bakanirwe urubakwiye rujyane n’itegeko kandi bishyure ibyo bibye. Turasaba ko n’abandi bafatwa kuko nkubu twatanze amakuru ntabwo turi businzire.’’

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Nyanza, yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe, anabasaba ko nabo bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano. 

Yagize ati:’’Ni uruhare rwanyu kugira ngo mudufashe guca ubu bujura. Mutange amakuru, muyatangire igihe, abo mukeka mutubwire, dukurikirane dufate aba bajura babazengereje bababuza umutekano.

Uwo muketse wese ko akora ubujura, wa muntu mubona mu gasantere yiriwe adakora anyway inzoga, arya brochette, arya inyama mujye mutekereza wa muntu wibwe ihene, wibwe ahantu kuri butiki, uyu muntu ko yirirwa anywa inzoga mu gasantere nta kintu akora arya inyama yambaye neza, amafaranga anywera…, ayakura hehe? Mumukeke abe ukekwa wa mbere dukore iperereza akenshi uzasanag ari we ugaragara muri buriya bujura.’’

Yakomeje yibutsa abaturage ko uruhare rwabo rukenewe mu gutangira mamakuru ku gihe kugira ngo bafatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba.

Icyaha cy'ubujura kiza ku isonga mu byaha byiganje mu nkiko z'u Rwanda 

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.

Icyaha cy’ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.

Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka imyaka itanu.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments