Umusore wo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange
akagali ka Kibilizi akurikiranweho kwica
se amutwitse nyuma yo kumuzingira muri matela ayimenaho esanse ahita amutwika,
abatuye muri ako gace bavuze ko uyu musore yari amaze iminsi ataba muri aka
gace.
Yamutwitse mu ijoro ryo ku wa 25 Nzeri 2025 amusanze ku
buriri aryamye ahita umutwika mu gihe nyina yari ari mu gikoni atetse.
Uyu musore wishe se yitwa Manirakiza Elia naho se wishe we
yitwa Kayitsinga Emmanuel.
Nyakwigendera yari umusaza ufite imyaka 76, ndetse uyu
muhungu we wamwishe ni we mwana wenyine wari usigaye mu rugo mu gihe abandi
bavandimwe be bo bashatse bubatse ingo zabo.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu musore ngo yapfuga
na se ibibazo bishingiye ku mafaranga aho ngo yasabaga se kumugurira moto ariko
se akamusaba kuba ategereje undi ntabyemere.
Binavugwa ko uyu muhungu mu bihe bitandukanye yajyaga yiba se
amafaranga ndetse ngo hari n’ubwo yajyanwaga mu bigo ngororamuco ariko
ayagaruka akongera gutera hejuru nyakwigendera.
Hari n’amakuru avuga ko uyu muhungu yajyaga ambwira se ko
atamubyaye abihereye ku kuba ngo yabonaga amufata nabi.
Kugeza ubu uyu musore yatawe muri yombi aho afungiwe kuri
sitatiyo ya RIB ya Nyamata, yari
aherutse kuva i Kigali aho yari amaze iminsi nyuma yo kubona ko ubuzima bwaho
bumunaniye.
Turacyari kubategurira iyi nkuru mu buryo bw’amashusho…