• Amakuru /


Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ruri ku cyicaro cyarwo i Karongi, ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo w’imyaka 46 wakekwagaho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 rumuhamya icyaha, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu.

Icyaha yahamijwe yagikoreye mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ubwo yari yasigaranye n’umukobwa we mama we yagiye gukura ibijumba.

Inkuru y'Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko yahengereye umwana we yinjiye mu nzu, aramufata amujyana mu cyumba aramusambanya arangije amutegeka kutabibwira mama we.

Bivugwa ko nyuma byaje kugaragara ko yamuteye inda n’umwana abibwira nyina, uwo mugabo atangira gukurikiranwa.

Urukiko rukaba rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana; rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu muri gereza hashingiwe ku ngingo ya 14 y’Itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza 18 y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanwa hakurikije ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Iyo umwana ufite nibura imyaka 14 asambanyije umwana ufite imyaka 14 akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku ntege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments