Mushimiyimana Félicien w'imyaka 29 y'amavuko wo Karere ka Karongi, afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ya Rubengera, akurikiranyweho gutema urutoki rwa se Ntirivamunda Bosco w’imyaka 69 amuziza ko atamuhaye umunani.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karambo, mu Kagari ka Murengezo, mu Murenge wa Mutuntu, mu Karere Karongi, mu Ntara y'Iburengerazuba.
Umuturanyi w’uwo muryango avuga ko uwo musore bakeka ko yari yafashe ibiyobyabwenge yiraye mu rutoki rwa se nijoro ararutemagura, insina zimwe azitera mu marembo nka kumwe ziterwa mu marembo y’ahari ibirori.
Yagize ati:"Se yabyutse asanga insina zirambitse, uwo muhungu we, ufite umugore n’umwana, wubatse ku ngufu aho mu rugo rw’iwabo se akamwihorera, yatemyemo izirenga 15 atangira kubyigamba, zimwe yaziteye mu marembo y’urugo rwa se."
Yakomeje avuga ko umusaza yahise ahamagara Mudugudu, na we abwira izindi nzego umugabo abimenye aracika, aza gufatwa mu ishakisha ryakozwe ku bufatanye n’abaturage ashyikirizwa RIB kugira ngo abikurikiranweho.
Umwe mu bo muri uwo muryango wavuganye, yavuze ko uwo muvandimwe wa bo asa n’ushaka umunani ku ngufu, akaba yaranubatse mu rugo rw’iwabo ku ngufu agira ngo akomeze yotse se igitutu awumuhe bwangu.
Ati:"Umusaza nta sambu ifatika afite yahaza abana be bose. Uyu rero ashaka ko n’agahari akegukana umusaza agasigarira aho kandi ntitwabyemera."
Yakomeje avuga ko ubu yatawe muri yombi, aho yagize ati:"Ubwo yatawe muri yombi turahumeka, cyane cyane ko nubwo umusaza ashaka guhisha ikibazo mu by’ukuri bafitanye ashaka kubifata nk’urugomo rusanzwe, twe si ko tubibona kuko dushobora gukomeza kubifata nk’imikino, uwatangiriye ku nsina ugasanga na we ejo amuhitanye tubikinisha."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, avuga ko uwakoze iki cyaha yafashwe, agashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Rubengera ngo abibazwe.
Yagize ati:"Twasanze yatemye insina zirenga 15, zimwe yaziteye mu marembo nk’uwitegura ubukwe, abajijwe avuga ko yaziciraga. Ikibabaje ni uko tukimara kumufata se wari waduhuruje, yabaye uwa mbere mu kumusabira imbabazi avuga ngo tumurekure atahe ashobora kwisubiraho."
Ntaganda yakomeje avuga ko bamusubije ko bidashoboka, nubwo we yamubabarira bidakuyeho ko ahanirwa icyaha yakoze cyo kwangiza imyaka yabigambiriye.
Yasabye abasore n’abagabo nk’uyu bakiri bato kureka ingeso yo gutera iwabo hejuru ngo barashaka iminani, bakwiye gukoresha imbaraga zabo bakishakira ibyabo.
Yagize ati:"Iby’ibyo kwirirwa abana bapfa na ba se iminani rwose ntibikigezweho, Leta yabihaye umurongo usobanutse. Niba se umubyeyi afite abana benshi, ubwe atuye mu kabanza gusa, ari ko yababyariyemo baba bamutera hejuru ngo abahe iki?."
Yabasabye kugira umuco wo kwigira bakishakira ibyabo nubwo bajya gushakishiriza ahandi mu gihugu bakibonera iyo sambu batarinze gukora ibyaha byo kwangiza cyangwa gushaka kwambura ababyeyi ubuzima ku maherere.
Yibukije abaturage kujya batangira amakuru ku gihe babona hari igitutumba gishobora guteza umutekano muke, cyane cyane ko nk’uriya atabyuka mugitondo ngo akore amarorerwa nk’ayo nta kimaze iminsi gitutumba byahereyeho.
Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 risobanura ibijyanye n’impano, indagano ndetse n’izungura ku muryango nyarwanda wose rigira riti:"Ku birebana n’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, ryemerera umubyeyi gutanga umunani ku bushake."
Like This Post?
Related Posts