• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo Bukurikiranye umugabo w’imyaka 47 y’amavuko ukekwaho kwica mugenzi we bakoranaga mu igaraje amunize.

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 02 Kanama 2025, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagari ka Karuruma ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane na  mugenzi we akamufata akamuniga kugeza apfuye amuziza gucyeka ko ariwe wamutwaye imyenda yari yaguze akayishyira mu modoka bari barayemo bombi aho nyakwigendera yarindaga igaraje.

Inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko uregwa yemera icyaha; agasobananura ko yabitewe n’uburakari; abisabira imbabazi.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments