Umugabo witwa Ngarambe wari usanzwe afite ibikorwa by'ubucukuzi mu Mujyi wa Kigali, by'umwihariko akabari kitwa Peace Grace Motel (Kwa Ngarambe) gaherereye I Nyabugogo, yapfuye urupfu rw'amayobera ubwo yari agiye gusura aka kabari ke yagera mu marembo akikubita hasi bitunguranye agahita apfa.
Iyi nkuru y'inshamugongo yabereye mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ku wa 18 Nzeri 2025.
Abaturage bavuga ko batunguwe n'urupfu rwa Nyakwigendera kuko yaje yitwaye mu modoka ye yo mu bwoko bwa Mahindra, agaparika neza nk'uko bisanzwe aje gusura ibikorwa bye ariko ageze mu marembo y'akabari ke yikubita hasi agahita apfa.
Umwe mu baturage baganiriye na BTN TV, yagize ati:" Yaraje iwe, nk'umuntu uhafite ibikorwa akurikirana, ntabwo umuntu ujya iwe yabura ikintu kimuzana. Mukuhagera rero yahize agwa mu marembo y'iwe ahita yitaba Imana. Imbangukiragutabara (Ambulance) yahageze isanga yamaze gushiramo umwuka, abaganga nibo bababwiye ko yapfuye."
Yakomeje avuga ko yababajwe n'urupfu rwa Ngarambe kuko yari umuntu mwiza kuko yakuzi amuzi nk'umuntu ubana n'abantu bose ari nabyo byabaje abasanzwe bamuzi.
Undi muturage yagize ati:"Yavuye mu modoka ageze imbere y'iwe arasitara habura umuntu umuramira, yavuga ko ashaka jus abura umuntu uyimuzanira, aho bayizaniye bashaka yashizemo umwuka. Birabaje ariko nta kundi icyashatse kuba ntabwo wakibuza kuba."
Umukozi ukora muri Peace Grace Motel, yavuze ko Ngarambe yaje nta kibazo afite, bakaba batunguwe ni uko yikubise hasi agahita apfa.
Yagize ati:"Yatubabaje nk'umubyeyi wacu ariko nta kundi twabigenza. Twumvaga bavuga ko afite uburwayi ariko nta makuru yabwo twari tuzi."
Indwara zitandira zitungwa urutoki mu mfu nk'izi ziba zitunguranye
Muri iki gihe Isi n'u Rwanda yugarijwe n'ubwiyongere bw'indwara zitandira, abantu bashishikarizwa kujya kwa muganga bakisuzumisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hafi 60% by’imfu ziterwa n’uburwayi ziterwa n’indwara zitandura. Ni mu gihe ku rwego rw’Isi abagera kuri 70% mu bahitanwa n’indwara ari abicwa n’izitandura.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bihagaze neza mu guhashya indwara zitandura, kubera ubushake bwa politiki n’ishoramari mu by’ubuzima igihugu cyakoze.
Ibi byatangarijwe mu nama mpuzamahanga ku ndwara zitandura yateraniye i Kigali kuva ku wa 13-15 Gashyantare 2025. Ni inama yabaye ku nshuro ya kane, aho yahurije hamwe abarenga 700 baturutse mu bihugu 69 byo hirya no hino ku Isi.
Dr. Tedros wayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga yasabye abatuye Isi kongera imbaraga mu kurwanya indwara zitandura kuko zihitana abantu benshi, ariko ashima n’intambwe ifatika u Rwanda rumaze gutera muri urwo rugamba.
Ati:“Buri mwaka indwara zitandura zirimo iz’umutima, diabetes n’iz’ubuhumekero zihitana ubuzima bw’abantu miliyoni 17 bari munsi y’imyaka 70 y’amavuko. Ibyo bivuze ko hapfa umuntu umwe buri masegonda abiri kandi 85% by’abo bantu ni abo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere. Dufite imbaraga zo kubihindura kuko inyinshi muri izo mfu zishobora kwirindwa binyuze mu gukuraho ibizitera birimo kunywa itabi, kunywa inzoga, imirire itaboneye, kudakora siporo n’ihumana ry’ikirere."
Yakomeje ati:“Bimwe mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda bihagaze neza muri uru rugamba. Ibikenewe [muri urwo rugamba] bisaba kubyiyemeza, ubushake bwa politiki, gushora imari ndetse n’uruhare rwa buri wese."
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Uwinkindi François avuga ko iyo ntambwe u Rwanda ruri gutera ari umusaruro w’imbaraga zishyirwa mu gukumira indwara zidatundura hakiri kare, asaba abantu gukoresha ayo mahirwe.
Like This Post?
Related Posts