Umugabo witwa Pascal, uri mu kigero cy'imyaka 34 y'amavuko wo mu Karere ka Gastibo, yasanzwe yiyahuje ibinini byica imbeba kubera ko umugore we yari yamwimye amafaranga 2000Frw yo kugura umusururu (Ubushera).
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Simbwa, mu Kagari ka Simbwa, mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Abaturanyi ba Pascal wari uzwi nka 'Subi' bavuga ko yiyambuye ubuzima kuko umugore we yamamwimye amafaranga yo kugura umusururu.
Umwe ati:"Bavuga ko bapfuye ibihumbi 2000Frw bagiye kurangura Rwagitima. Umugabo yashakaga kunywa agacupa k'umusururu kuko bari barangije kurangura kugira ngo abone imbaraga zimugeza iwe, umugore arabyanga anamuteza abantu bo mu isoko, nyuma rero umugabo aza kwiyahura."
Undi muturage mu baganiriye na BTN TV, yavuze ko intandaro yo kwiyahura kwa Pascal, ari uko umugore yamwimye amafaranga ibihumbi 2000Frw.
Ati:"Batongana mu rugo ntabwo tubizi ariko ibyabereye mu isoko Rwagitima twarabimenye. Umugabo yamwatse ibihumbi 2000Frw ngo yigurire ubushera, umugore aramubwira ati byurya ntabwo byavamo, umugabo afata igare aza hano mu gasantere yigurira ikinini cy'imbeba."
Yakomeje avuga ko uyu muryango wari ufite imitungo myinshi ariko umugabo nta jambo yari ayifiteho.
Yagize ati:"Imitungo irahari ariko umugabo azagira miliyoni 5Frw, agire Toni 6,7 z'imyaka mu nzu, yakwaka ibihumbi 2000Frw byo kunywera ukabimwima? Ubwo se iyo mitungo yaba imaze iki?."
Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yemeje aya makuru, anavuga ko uyu muryango nta makimbirane azwi wari ufitanye.
Yagize ati:"Amakuru twayamenye, twamenye ko yiyahuye akoresheje ibinini by'imbeba. Ku makuru twari dufite kuri uyu muryango ni uko nta makimbirane bari bafitanye. Wenda bari bayafitanye byihariye."
Rugaravu yakomeje avuga ko uwo mugabo yanyoye ibinini byica imbeba, ariko aho bimenyekaniye ajyanwa kuri Centre de Santé naho bamwohereza ku Bitaro bya Kiziguro, biza kurangira ari naho aguye.
Yageneye abaturage ubutumwa bwo kwiranda kwiyambura ubuzima kuko nta mpamvu n'imwe yagatumye umuntu yiyahura, asaba abafite ibibazo kujya begera ubuyobozi bukabafasha kubishakira ibisubizo.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), igaragaza ko mu mwaka wa 2024, mu bantu 602 bagerageje kwiyahura, abangana na 51,67% ari abagore na ho 48,33% ari abagabo.
Ni mu gihe mu bijyanye n’imyaka, urubyiruko ari rwo rwinshi kuko abangana na 51,3% bari hagati y’imyaka 19 na 35, 16,8% bari munsi y’imyaka 18, mu gihe 32% bari hejuru ya 35.
Umuyobozi ushinzwe Ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascene, avuga ko ibibazo bitandukanye by’imibereho n’iby’umuntu ku giti cye ari byo bitera imyitwarire ijyanye no kwiyahura.
Yagize ati:"Ibyo bibazo birimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha buhagije mu muryango, ndetse n’ibibazo by’amikoro."
Dr. Iyamuremye yavuze ko bimwe mu bishobora gutera umuntu kwiyahura harimo indwara zo mu mutwe, agahinda, ibibazo birimo umunaniro uterwa n’ishuri cyangwa n’akazi, indwara zidakira, n’ibindi.
Ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."
Dr. Iyamuremye yongeyeho ko RBC yashyizeho ingamba zitandukanye zo guhangana n’ibi bibazo, harimo kwagura serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zigahuzwa n’uburyo bwo gutanga ubuvuzi busanzwe, ku buryo ubu ziboneka ku bigo nderabuzima, mu bitaro by’uturere ndetse no mu bitaro by’icyitegererezo.
Like This Post?
Related Posts