Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu murwa mukuru wa Misiri, Cairo, aho yagiriye uruzinduko rw’akazi ku butumire bwa mugenzi we, Perezida Abdel Fattah Al-Sisi.
Ibiro by'umukuru w'igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025, byataje ko Perezida Kagame akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe n’umukuru w’igihugu cya Misiri, Perezida Al-Sisi, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri icyo gihugu.
Nyuma yo kwakirwa, Perezida Kagame yerekeje ku ngoro y’umukuru w’igihugu ya Al-Ittihadiya, aho yakiriwe ku mugaragaro mu muhango w’icyubahiro.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri batangiye ibiganiro byihariye (tête-à-tête), bigamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Nyuma y’ibiganiro byabo bwite, aba bayobozi bombi biteganyijwe ko bahura n’abagize intumwa zabo bagafatanya mu biganiro bigari byitezweho kunoza imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, ubuvuzi, ikoranabuhanga, umutekano, n’ubutwererane muri dipolomasi.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rurashimangira ikimenyetso cy’umubano ukomeje gukomera hagati y’u Rwanda na Misiri, ibihugu byombi bikaba bisangiye intego yo guteza imbere ubufatanye bw’akarere no kubaka iterambere rirambye.
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano atandukanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima n’izindi.
Muri Mata 2025, Kagame na Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi, bagiranye ikiganiro ku murongo wa telefoni, cyibanze ku kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’u Rwanda na Misiri.
Ni ikiganiro cyabaye ku wa Kane tariki ya 17 Mata 2025, nk’uko byashimangiwe n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Misiri Amb Mohamed El-Shenawy.
Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi, yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.
U Rwanda na Misiri kandi bifitanye umubano urenze uwa politiki, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.
Nanone kandi ibihugu byombi binahuzwa n’icyogogo cy’uruzi rwa Nil aho u Rwanda rufite amasoko arurasukiramo.
Ubutwererane bw’u Rwanda na Misiri ni ubw’igihe kurekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali guhera mu 1976 mu gihe iy’u Rwanda i Cairo na yo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.