Abaturage bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba, bavuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'ubusinzi bukubije bitewe n'utubari twashinzwe mu ngo tukaba dukora amasaha 24 kuri 24.
Aba baturage bavuga ko ibyo bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuba hari abagore bataye ingo zabo bakajya kwibera muri utwo tubari.
Umwe yagize ati:"Turiya tubari two mu ngo tuba dusesetse, umuntu aragenda akanywa guhera mu gitondo kugeza nijoro. Aho niho bipfura kuko umuntu wiriwe mu nzoga ntaba akitaye ku nshingano z'urugo uko bikwiye."
Aba baturage bakomeza bavuga ko ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ntacyo zikora ngo zikemute iki kibazo. Mu gihe utwo tubari dukomeje gushiriramo abagore benshi birwa banywa inzoga.
Undi ati:"Mudugudu ntacyo abikoraho barara barwana, ntavuga ngo gafunge, buri saha karapima buri munsi buri munsi. Umugore arakorera amafaranga 700Frw akazinduka ajya kuyanywera, wataha uri umugabo we uvuye mu kazi ugasanga yanyoye wamuvuga akakubwira ati wowe uri imbwa ntacyo uvuze kuko ari kumwe n'undi mugabo ku ruhande aho, ugaceceka ngo utavuga ugakubitwa n'uwo mugabo barikumwe."
Yakomeje avuga ko ibyo bibagiraho ingaruka zirimo amakimbirane mu muryango kuko iyo umugore atashye asanga umugabo yamweteguye bakarwana.
Yagize ati:"Iyo atashye asanga umugabo yamweteguye bakaba bararwanye, ibibazo bikavuka umugabo bakaba baramutwaye bakamufunga. Hari benshi byabayeho gutyo ubu bamazemo imyaka ibiri, itatu biturutse kuri izo mpamvu."
Aba baturage basaba inzego z'ibanze n'iz'umutekano gukora bya hafi kugira ngo kino kibazo gukemuke.
Bati:"Bakwiye kuza bagakura abagore mu tubari."
Umunyamakuru wa BTN TV, yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma kuri iki kibazo ariko ntibyamukundiye.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rugaragaza ko ubusinzi mu bagize umuryango buri mu biza ku isonga mu bikurura ibibazo mu miryango.
Ubushakashatsi bwakozwe na RGB, mu 2024, bugaragaza ko ubusinzi buza imbere mu bibazo bikunze kugaragara mu muryango ku kigero cya 82.8%, bugakurikirwa no kutagira umwanya wo kuganira mu bagize umuryango biri kuri 82.6, guharabika no gucana inyuma byo ni 75.2% mu gihe gukoresha nabi umutungo w’urugo biri kuri 74%.
Like This Post?
Related Posts