Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumubuye rwa Rubavu, bukurikiranye umugabo w’imyaka 36 y’amavuko w’umunyamasengesho ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 abikoreye mu cyumba cy’amasengesho bari bararanyemo.
Icyaha akurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Kanama 2025, mu Mudugudu wa Gafuku, mu Kagari ka Gikombe, mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu.
Ubushinjacyaha buvuga ko ucyekwaho icyaha ari we uhagarariye icyumba cy’amasengesho kuko ari mwalimu bakaba bamwita Pasiteri.
Amakuru avuga ko uwo munsi abana b’abakobwa bari ku rusengero bahakora amasuku bagiye gutaha ababwira ko bwije batagomba gutaha mu ijoro ko ahubwo bareka bakarara basenga bagataha mu gitondo abafasha no kubimenyesha ababyeyi babo ko baraye ku rusengero.
Ngo baraye basenga bigeze mu ijoro hagati bararyama, bamaze gusinzira uregwa acunga aho umwana w’umukobwa aryamye azimya amatara, aramwegera aramusambanya. Abandi bakobwa bahise bakanguka basanga uyu mugabo ari hejuru y’umwana ari kumusambanya bacana amatara barasohoka.
Inkuru y'ubushinjacyaha ivuga ko uregwa atemera icyaha akurikiranweho nubwo yemera ko yaraye mu rusengero hamwe n’abo bana kandi ko urusengero rwabo rufite icyumba kimwe ari cyo basengeramo.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranweho giteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza 18 y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanwa hakurikije ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.
Iyo umwana ufite nibura imyaka 14 asambanyije umwana ufite imyaka 14 akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku ntege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.
Like This Post?
Related Posts