Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bukurikiranye umusore w’imyaka 37 wishe se amutemesheje umupanga amuhora ko yanze kumuha isambu.
Icyaha akurikiranweho yagikoze ku mugoroba wo ku wa 08 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Nyagashikira, Akagari ka Mwezi, mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamsheke, ubwo uregwa yadukiriye se akamutema mu mutwe, ku maguru no ku ntugu kugeza amwishe.
Mu ibazwa rye nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, uregwa yemeye icyaha; avuga ko kwica se yabitewe n’uko yanze kumuha isambu.
Muri iki Cyumweru inkuru nk'iyi y'amakimbirane ashingiye ku munani yavuzwe mu Karere ka Karongi, aho Mushimiyimana Félicien w'imyaka 29 y'amavuko yatawe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), agafingirwa kuri Sitasiyo ya Rubengera, akurikiranyweho gutema urutoki rwa se Ntirivamunda Bosco w’imyaka 69 amuziza ko atamuhaye umunani.
Ni icyaha yakoreye mu Mudugudu wa Karambo, mu Kagari ka Murengezo, mu Murenge wa Mutuntu, mu Karere Karongi, mu Ntara y'Iburengerazuba.
Gutanga umunani si itegeko kuko bikorwa ku bushake bw'ababyeyi
Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 risobanura ibijyanye n’impano, indagano ndetse n’izungura ku muryango nyarwanda wose rigira riti:"Ku birebana n’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, ryemerera umubyeyi gutanga umunani ku bushake."
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranweho giteganywa n’ingingo y'107 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Like This Post? Related Posts