Abaturage bo mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, batunguwe no gusanga umusore w'imyaka 22 y'amavuko witwaga Irakiza yiyahuye akoresheje umugozi maze arapfa.
Abatanze amakuru bavuga ko mbere y’uko Irakiza yiyahura yari yabanje kugirana amakimbirane n'umukoresha we wari wanze kumwishyura amafaranga 1500Frw.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Bisoke, mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, ku wa 22 Nzeri 2025.
Abo mu muryango we ndetse n’abaturanyi ba Nyakwigendera Irakiza bavuga ko batunguwe n’urupfu rw’uyu musore wari ukiri muto.
Bakomeje basobanura ko mbere gato y’uko yiyahura yari yabanje kugirana amakimbirane n’umucuruzi wo mu Gasantere kari muri ako gace bivugwa ko yari yanze kumwishyura amafaranga ye 1500Frw.
Yagize ati:"Yagiranye impaka n'umucuruzi nyuma y'uko atamwishyuye amafaranga ye 1500Frw. Nyuma yaho rero Nyakwigendera byamubabaje kuko icyifuzo cye kitubahirijwe kandi cyari ukuri, ababyeyi banahageze barabyorishya, ariko Nyakwigendera ntibyamunyura ...tuza kumva ko yashizemo umwuka, aho basanze yimanitse mu mugozi mu nzu ye."
Undi muturage yakomeje avuga ko Irakiza yazize amakimbirane yagiranye n'umucuruzi wanze kumuha amafaranga 1500Frw bumvukanye.
Ati"Yavuye aho bakemuriraga ikibazo cyabo atanyuzwe, ahita ajya iwe umugore we aje akinguye asanga yapfuye, ahita ahuruza abaturanyi."
Undi muturage waganiriye na BTN TV, yavuze ko intandaro y'aya makimbirane yaturutse ku kutumvikana ku mafaranga y'umurengera umucuruzi w'akabari yishyuje Irakiza.
Ati:"Amafaranga bari banywereye ngo umucuruzi yarengejeho amafaranga 1500Frw. Ayo mafaranga 1500Frw rero niyo bapfuye."
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakuzi, yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu musore Irakiza bayamenye, yongeraho ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ruri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu ya nyayo yaba yateye urwo rupfu.
Yagize ati:"Twabimenye kandi inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye uwo muntu kwiyahura."
Yakomeje avuga ko iperereza riri gukorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ari ryo rizagaragaza intandaro y'icyateye urwo rupfu.
Abatuye muri aka gace baravuga ko ibyabaye ari ibintu bidasanzwe kandi bibabaje cysne kubona umusore ukiri muto w’imyaka 22 y’amavuko wari ufite n’umugeni bari bamaranye igihe gito, afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, bakagaragaza ko n’ubwo yari kuba afite ibibazo ariko bitari bikwiye ko afata umwanzuro wo kwiyahura.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), igaragaza ko mu mwaka wa 2024, mu bantu 602 bagerageje kwiyahura, abangana na 51,67% ari abagore na ho 48,33% ari abagabo.
Ni mu gihe mu bijyanye n’imyaka, urubyiruko ari rwo rwinshi kuko abangana na 51,3% bari hagati y’imyaka 19 na 35, 16,8% bari munsi y’imyaka 18, mu gihe 32% bari hejuru ya 35.
Like This Post? Related Posts