Mu bwiherero
bw’umuturage utuye mu murenge wa Jarama ho mu karere ka Ngoma habonetse umurambo
umwana w’uruhinja bigaragara ko yapfuye akimara kubyarwa n’umuntu
utaramenyekana kugeza na ubu.
Abatuye muri
uyu murenge bemeza ko umurambo wa ruriya ruhinja wabonywe n’umubyeyi witwa Mutezinka
Julienne utuye mu rugo wabonetsemo, basobanura ko uwo mubyeyi yagiye mu
bwiherero bwe ariko akibugeramo atungurwa no gusangamo amaraso menshi bimutera
amakenga ahamagara abantu.
Nyuma y’uko
abantu bahageze ngo bahise bamurika hasi mu bwiherero maze babona harimo umwana
w’uruhinja inyo zatangiye kumujyaho bamukuramo basanga yamaze gupfa. Umwe mu
babibonye yagize ati “Ubundi twabibwiwe n’amaraso yari hano hejuru, umwana yari
arimo ariko yari yapfuye, baramwoza bamushyira mu gitenge bamushyira no mu
gakarito.”
Aba baturage
bakomeza bavuga ko kugeza ubu hataramneyekana uwaba yakoze iki gikorwa
kigayitse cyo kwihekura cyane ko ngo mu gace kose nta n’umuntu uzwi waba yari
atwite inda y’imvutsi kuri ubu ikaba yavutse umwana ntaboneke.
Ni amakuru
yanashimangiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jarama nawe wemeje
ko uwakoze ubu bunyamaswa atahise amenyekana icyakora ko hagishakishwa amakuru
anaboneraho gusaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi asaba abafite ibibazo
ibyo ari byo byose kwegera ubuyobozi bagafashwa.
REBA IYI NKURU KU BURYO BURAMBUYE MURI VIDEO IKURIKIRA