Hari imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe mu Mudugudu wa Kabagorozi, mu Kagari ka Ninda, mu Murenge wa Nyange, mu Karere ka Musnze bavuga ko aho batujwe hakunze kwibasirwa n’amazi menshi ava mu birunga ayoba inzira maze akabasenyera.
Aba baturage babwiye BTN TV ko bahangayikishijwe no kuba aho batujwe hakunze kwibasirwa n’ibiza by’amazi ava mu birunga ayoba inzira akabasanga aho batuye akabasenyera inzu n’ubwiherero.
Abatuye hafi y'aka gace na bo bavuga ko aho iyi miryango yatujwe hakunze kwibasirwa n’ibiza by’amazi ava mu birunga yuzura agata inzira akanyura mu mu nzu z’abo baturage, bakabasabira ko batabarwa kugira ngo hatazagira abahasiga ubuzima.
Imiryango 25 y'abasigajwe inyuma n’amateka igizwe n’abantu basaga 80 ni yo yatujwe muri uwo mudugudu.
Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho.