• Amakuru / POLITIKI


Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko umusirikare wacyo ufite ipeti rya Sergeant wari usanzwe ari umushoferi w’imodoka yafatiwe mu gihugu cy’Uburundi nyuma yo kurenga umupaka uhuza ibihugu byombi ho gato.

Bikubiye mu itangazo Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye kuri uyu wa 24 Nzeri 2025 aho cyavuze ko uwo musirikare witwa Sgt SADIKI Emmanuel yafatiwe mu gihugu cy’Uburundi kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi y’Uburundi ya Kirundo.

Itangazo riti “Atabigambiriye yayobeye ku mupaka wa Gasenyi – Nemba mu Burundi afatwa na polisi y’Uburundi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirundo muri komine Busoni mu ntara ya Butanyera.”

Itangazo rya RDF rigasoza rivuga ko iki gisirikare cyisegura ku byabaye kandi ko hazakoreshwa inzira ya dipolomasi guverinoma y’u Rwanda n’iy’Uburundi zikazaganira uko uyu musirikare yagarurwa mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’Uburundi umaze igihe urimo igitotsi aho kuva muri 2015 ubwo Pierre Nkurunziza wayoboraga icyo gihugu yashakaga kwiyamamariza muri manda ya kabiri yateje imvururu mu Burundi bwo bukemeza ko u Rwanda rwari rubyihishe inyuma, kuva icyo gihe ibi bihugu byombi ntibyongeye kubana neza n’ubwo bwose hagiye hageragezwa ingamba zo kuwuzahura ariko kugeza ubu ibi bihugu ntibibanye neza ndetse imipaka ibihuza irafunze ku ruhande rw’Uburundi.

Kuri ubu Guverinoma y'Uburundi ivuga ko itazabana neza n'u Rwanda mu gihe cyose rutarayiha abantu buvuga ko rucumbikiye bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, ni mu gihe u Rwanda ariko rwo ruhakana gucumbikira abo bantu.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments