Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba, bukurikiranye abagabo batatu bakekwaho kwica umugore w’imyaka 50 y’amavuko bamukase ijosi.
Icyaha abo bagabo bakekwaho cyakozwe ku wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Bacyoro, mu Kagari ka Sibagire, mu Murenge Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba, ubwo uyu mugore yasangwamo mu nzu yapfuye yaciwe ijosi.
Inkuru y'Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko umugabo wa nyakwigendera ari umwe mubakurikiranyweho gucura umugambi w’ubu bwicanyi nyuma akohereza abantu bo kuwushyira mu bikorwa.
Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko amakimbirane bari bafitanye ari aya kera kandi ko uyu mugabo yigeze kugerageza kwica umugore we ariko ntibyakunda.
Mubakwekwa kandi harimo umusore w’imyaka 19 wafatiwe mu gisambu hafi yaho nyakwigendera yiciwe. Icyo gihe Inzego z’Umutekano zasanze amaraso ku isaha yari yambaye ku kuboko, mu kiganza, mu nzara, no ku ipantaro yari yambaye.
Uwa gatatu ukurikiranyweho iki cyaha cy'ubwicanyi, yemeye ko ari we wishe nyakwigendera akoresheje icyuma ndetse avuga ko ari umugambi yari amaze iminsi yarapanze n’umugabo wa nyakwigendera.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha bakurikiranyweho
Icyaha cy’ubwicanyi bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y' 107 y'Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha nikibahama, bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Amakimbirane mu muryango ni ikibazo gikomeye cyugaruje umuryango Nyarwanda
Ikibazo cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana cyangwa umwana wishe umubyeyi.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.
Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.
Like This Post? Related Posts