• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umuhanzi uri mubakomeye muri Uganda, Edrisa Musuuza uzwi nka 'Eddy Kenzo', yamenye Se nyuma y'imyaka 35 atamuzi.

Eddy Kenzo yamenye Se ubwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangazaga ko ari umuhungu wa nyakwigendera Brigadier Chef Ali, umwe mu barwanyi bafashije NRA ya Museveni gufata ubutegetsi mu mwaka 1986.

Mu birori byo kumurika album nshya ya Museveni byabereye i Speke Resort Munyonyo, mu mpera n'icyumweru gishize, Perezida Museveni yashimye Eddy Kenzo ku bunyangamugayo yagaragaje mu micungire y’amafaranga y'Ishyirahamwe ry'Ubuhanzi rya Uganda (Uganda National Musicians Federation/UNMF), hanyuma ashyira ahagaragara ibanga rikomeye ku buzima bwe bwite.

Muri ibyo birori Museveni yahishuye ko hari abana ba Brig. Chef Ali, bari bahari kandi basa cyane na Eddy Kenzo.

Nyuma yo kumenya ayo makuru Eddy Kenzo yabwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru, tariki 28 Nzeri 2025, ko yakoze ibizamini by'uturemangingo ndangasano (DNA), ku murambo wa Hassan, umugabo yakuze azi nk’umubyeyi we, bikagaragaza ko batari bafitanye isano.

Eddy Kenzo yasobanuye ko nyina akomoka mu Rwanda, ariko ko yaje gutura i Masaka, aho yamubyariye hagati y'umwaka w'1989–1990. Nyuma y’uko nyina na Nyirakuru we bitabye Imana, Eddy Kenzo yasigaye mu buzima bushingiye mu muryango wa Hassan, ari na ho yakuriye. 

Yakomeje avuga ko kubera impuha zakomeje kuvuga ko Hassan atari se, Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gukoresha DNA ku murambo we, maze ibizamini bigaragaza koko ko Hassan atari we Se.

Eddy Kenzo yashimangiye ko nubwo yamenye inkomoko ye, atigeze ashaka kwinjira cyane mu muryango wa Chef Ali kuko nta mubano yari afitanye na wo. 

Yagize ati:"Nakuze ndi njyenyines, ubuzima bwanjye ntibwamenye indi mico uretse iy’abagande banshoboje kuba uwo ndi we uyu munsi."

Brig. Chef Ali yamenyekanye cyane nk’umwe mu barwanyi bakomeye barwanyije ubutegetsi bwa Idi Amin mbere yo kwifatanya na Museveni.

Brig. Chef Ali yari ayoboye batayo ya 11 (11th Battalion), yafashe Mbarara Barracks, hanyuma ikigarurira Nakulabye na Makerere, intambara yarangiye Museveni afashe ubutegetsi mu mwaka wa 1986.

Eddy Kenzo, avuga ko nubwo atamenye Se akiri muto, bitigeze bimubuza gukura afite intego, aho agira ati:"Uko ndi ni ukubera ubuzima bwankujije, si amazina cyangwa imizi ntigeze menya."

Umuhanzi Eddy Kenzo, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Sitya Loss, Weekend, Semyekozo, n'izindi.


Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yahishuye ko Se wa Eddy Kenzo ari Brigadier Chef Ali


Brig. Chef Ali (uri iburyo), umwe mu barwanyi bakomeye barwanyije ubutegetsi bwa Idi Amin mbere y'uko yifatanya na Museveni byatangajwe ari we Se wa Eddy Kenzo 


Eddy Kenzo yahamije ko yakoze ibizamini by'uturemangingo ndangasano (DNA), ku murambo wa Hassan wamureze, agasanga atari we Se 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments