Hari bamwe
mu bagabo bo mu karere ka Gakenke bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore
babo bitewe n’uko abo bagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire bagahita
batangira kwitwara nabi mu miryango yabo.
Abagabo
bakubitwa babwiye itangazamakuru ryacu ko uko ibintu byifashe muri aka karere
kuri ubu atari neza mu miryango yabo kuko ngo bakubitwa bagatinya kujya kurega
kuko akenshi mu muco nyarwanda bidasanzwe kumva ko umugabo yaba yakubiswe n’umugore.
Mu magambo
yabo bakavuga ko ubu bahindutse imbwa “Le Chien” ati “Inkoni zigiye kutwica,
twararembye, twabuze aho dutabariza, abagore bavuze ko ari uburinganire ko twe
nta jambo tukigira”
Undi ati “Abagore
bari gukorera abagabo agasuzuguro kenshi, agataha nijoro umugabo yatashye kandi
ntabwo wavuga ku mugore baramuhaye uburenganzira. Ahubwo hari abagabo benshi
bari gukubitwa”
Hari uwagize
ati “Hariho abagabo bakubitwa, bagakubitwa pe, ntibanavuge kuko nawe urabona
umugabo wavuye iwe yagiye kurega ngo umugore yankubise no mu mudugudu
baramuseka n’abaturanyi. Dupfa nk’abagabo nyine ubwo ni uko. Tukamirirana amarira
yacu ni uko”
Naho undi we
ati “Nta mugabo ugifite ijambo, ni le chien (Imbwa), Twarashize. Twarashize rwose ntabwo ari
ukubeshya.”
Ibyo aba
bagabo bavuga ntibitandukanye n’ibinashimangirwa na bamwe mu bagore bo muri aka
karere kuko nabo bemeza ko hari bagenzi babo bumvise nabi ihame ry’uburinganire
bigatuma batagiha agaciro imiryango yabo.
Umwe muri
abo bagore ati “Umugore ari mu kabari ari guceza byakomeye kandi umugabo ari mu
rugo aryamye! Ubwose ibyo ntibirenze? Oya niyo bwaba uburinganire nta mugore
ugomba kugeza saa sita zijoro ataragera mu rugo kandi umugabo aryamye.”
Undi mugore
ati “ N’ubwo bavuga ngo ni uburinganire ariko umugabo ni umugabo n’umugore
akaba umugore. Kubera ko umugabo ni chef w’urugo rwe.”
Ibi
biravugwa mu gihe mu bihe bitandukanye abagabo bahora bashishikarizwa nabo
gutinyuka kugaragaza ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo kugira ngo inzego z’ubutabera
zibashe kubahesha ubutabera.
Binashimangirwa
na Umutoni Gatsinzi Nadine uyobora urwego rw’Igihugu rushinzwe Iyubahirizwa ry’uburinganire
n’Ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu, ati “
Turashishikariza abagabo baba bahura n’ibyo bibazo, inzego zirahari kugira ngo
zibakire, abayobozi bo muri izo nzego babyumvise aho bishobora kuba bikorwa
bikosoke kuko ubutabera ntibuberaho abantu bamwe.”
Nta mibare kugeza ubu iriho igaragaza imiterere y’ihohoterwa mu bagabo gusa icyakora
mu
bihe bitandukanye hirya no hino mu gihugu humvikana iki kibazo, ibi bikaba
bishimangira ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kwita ku miterere y’iki kibazo.