Hari bamwe
mu baturage baturiye Pariki y’ibirunga mu mirenge itandukanye y’akarere ka
Nyabihu bavuga ko inyamaswa ziyirimo zibarembeje binyuze mu kubonera imyaka
ndetse rimwe na rimwe zikanabarya ibyo baheraho basaba Leta kuzitira iyo
pariki.
Abaganiriye
na BTN TV kuri iki kibazo bavuze ko izi nyamaswa zibazengereza ahanini bakaba
badashobora kugira icyo bazikoraho kuko bazi neza ko hari uburenganzira zihabwa
n’amategeko arengera ibidukikije bagasaba ko iriya pariki yazitirwa kugira ngo
nabo zirekere kubonera imyaka.
Umwe muri bo
yagize ati “Hari imbogo zigenda zikarya ingano, hari inkima zirandagura
ibirayi, noneho n’ingagi zikarya ibiti. Nta kintu tubona, Ntacyo.”
Undi ati “Ni
ikibazo kiduhagitse cyane cy’imbogo. Kandi ugasanga si n’imyaka gusa ahubwo n’abantu
babigenderamo. Abantu barapfa.”
Aba baturage
bahuriza ku kuvuga ko iyo izi nyamaswa zisohotse muri pariki zibangiriza imyaka
bifuza ko hafatwa ingamba ku buryo batakomeza kugongana nazo. Bati “Twasaba ko
bazitira iri shyamba tugakomeza tugahinga ariko izo nyamaswa zikabura aho
zinyura ziza kutwangiriza imyaka.”
Umuyobozi w’akarere
ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette nawe yemeza ko koko iki kibazo gihari
ariko ahumuriza aba baturage yababwiye ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo n’Ikigo
cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) hari ibisubizo bihari kuri iki kibazo.
Ati “ Iyo
abantu bonewe hari ukuntu habaho guhita bagaragaza raporo zijyanye n’ubwone
noneho RDB ikabishyura binyuze muri cya kigo cyishyura ahantu hari ubwone. Ni
ibintu birimo kugenda bifata umurongo, ariko icyo twifuza ni uko hakabaye
habaho uburyo bwo gukumira bikarangira ntizize, ni cyo cyaba ari igisubizo
kirambye. Rero dukorana na RDB numva uko ibihe bizagenda biza igisubizo
kirambye kizageraho kiboneke.”
Ikibazo cy’inyamaswa
zangiriza abaturanye na Pariki si umwihariko muri Nyabihu kuko gikunze
kugarukwaho mu bice byose bituranye na za Pariki mu Rwanda, ni ikibazo ariko
gifite n’igisubizo harimo no kwishyurwa na RDB ku bangirijwe n’inyamaswa.
Like This Post? Related Posts