Umugabo wo
mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange mu kagali ka Mbyo mu mudugudu wa
Cyaruhirira akurikiranyeho kwica atemaguye umugore babanaga nk’umugabo n’umugore
nyuma yo gutera akariro nk’uko byemezwa n’abaturage.
Abatuye muri
aka gace bavuze ko uyu mugabo n’uwo mugore wafatwaga nk’uwe n'ubwo batari barasezeranye mu mategeko ngo bari bamaze igihe
bafitanye amakimbirane, ibyanatumye bashwana umugore arahukana ajya
kwikodeshereza icyakora ngo bagakomeza guhurira mu bigunda bagatera akabariro.
Aba bemeza
ko amakimbirane y’aba bombi yaturutse ku kuba bashinjanya gucana inyuma.
Ubwicanyi bwabaye ku wa mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Nzeri 2025,
abababonye mbere yo kwicana bavuze ko bamanukanye mu masaha y’igicuku bavuye ku
kabari ngo bajya ahantu mu rutoki batera akabariro birangiye umugabo ahita
atemagura umugore umurambo awusiga mu rutoki ku makoma arigendera bimenyekana
ku munsi wakurikiyeho.
Byamenyekanye
biturutse kuri uriya mugabo ubwe wahise ajya kwitanga kuri RIB ya Nyamata aho
binavugwa ko yagiye atwaye umuhoro yamutemesheje.
Amakuru
akavuga ko uyu mugabo yari yaragambiriye kuzica uriya mugore kuva kera ndetse
ko n’imiryango yo ku mpande zombi yari ibifiteho amakuru kuko uyu mugabo yajyaga
abyigamba.
Ngo yavugaga
ko azica uwo mugore amuhoye kumuca inyuma ndetse ngo n’ubwo bari baratandukanye
mu bihe bidatukanye yamusangaga aho yari yaragiye kwikodeshereza akamubwira ko
aje kureba niba nta bandi bagabo yazanye bikarangira bararanye. Bari bafitanye
abana babiri.
REBA INKURU YOSE MURI VIDEO IKURIKIRA