• Amakuru / MU-RWANDA


Inyubako y’ubucuruzi ya Ndayisabye Jean, iherereye mu Mujyi wa Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka n' ibyakorerwagamo byose bifite agaciro ka miliyoni zizaga 10 z'amafaranga y'u Rwanda.

Iyi nkongi yabereye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Gihundwe, mu Murenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, mu masaha ya saa Tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025.

Inyubako yafashwe n'inkongi y'umuriro isanzwe ikorerwamo ibikoresho by’ububaji birimo intebe, ameza, ibitanda n’ibindi.

Si ibyo gusa yakorerwagamo kuko yanadoderwagamo imisego y’intebe n’ibitanda ariko ibyo byose bikaba ari na ho bicururizwaga.

Abakoreraga muri iyo nyubako bavuga ko batunguwe n'iyo nkongi kuko yaje ibatunguye, ikaba yabasigiye ibihombo. 

Umwe ati:"Twabonye umuriro ugurumanye uhereye imbere mu nzu aho bakirira abakiriya baje kugura ibyo bahakeneye, hakurikiraho igice cyarimo ibyo bakoraga bitegerejwe kugurishwa n’igice cyabikwagamo ibyakoreshejwe baguraga bakabigurisha ababikeneye."

Yakomeje avuga ko batabaye bakagerageza kuzimya ariko bikaba iby'ubusa kugeza ubwo kizimyamoto ya Polisi yahageraga ikazimya vuba na bwangu bigatuma umuriro udakwira mu zindi nyubako z’ubucuruzi zihegereye.

Nyir’inyubako yahiye, Ndayisabye Jean, yavuze ko akeka ko umuriro w’amashyanyarazi waba ariwo wateye iyo nkongi kuko biba yari ahibereye.

Yagize:"Nari mpibereye umuriro uturuka imbere mu nzu, yose irashya irakongora n’ibyarimo byose, ntacyo twarokoyemo, nta n’ubwishingizi ari inyubako ari n’ibyakorerwagamo twagiraga. Ni igihombo gikomeye cyane."

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yihanganishije umuryango wagize ibyago ugahisha inzu, aboneraho gusaba abatuye uyu mujyi n’abawukoreramo kongera gusuzuma inyubako zabo n'ibikoresho bizubatse nk' insinga z’amashanyarazi kandi bakanagira ubwishingizi bwazo.

Yagize ati:"Turongera kwibutsa abatuye n’abakorera muri uyu mujyi kugenzura inyubako zabo, ubuziranenge bw’insinga z’amashanyarazi bakoresha, n’ubushobozi bw’abazibashyiriramo kuko izimaze iminsi zishya muri uyu mujyi, hafi ya zose ni ibibazo by’amashanyarazi. Inyubako yahiye n’ibyarimo byose nta na kimwe cyagiraga ubwishingizi."

Yakomeje akangurira abacuruzi n’abafite inyubako z’ubucuruzi guha agaciro ubwinshingizi bw’ibyabo kuko bigenda bigaragara ko ahagize ikibazo cy’inkongi henshi nta bwishingizi baba bafite.

Inyubako nyinshi zifatwa n'inkongi y'umuriro mu Rwanda nta bwishingizi ziba zifite 

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza impungenge z’uko hari inyubako nyinshi zagiye zifatwa n’inkongi ariko ugasanga nta bwishingizi zifite.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu 2023, inyubako 228 zibasiwe n’inkongi z’umuriro.

Guhera muri Mutarama kugeza mu Ukwakira muri uwo mwaka, mu Mujyi wa Kigali ni ho hibasiwe cyane kubera ko inkongi zabaye muri ayo mezi 10 zihariye 64% by’izabaye mu gihugu hose.

Intara y’Iburasirazuba ni yo yaje ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w’inkongi ku kigereranyo cya 17%, mu Majyepfo hagaragara umubare muto w’inkongi ku kigereranyo cya 4,4%.

Mu kwezi kwa Kanama 2023 ugereranyije n’andi mezi, ni ho hagaragaye umubare munini w’impanuka zaturutse ku nkongi z’umuriro zingana na 46 mu gihe ahagaragaye inkongi nke hari muri Werurwe, ahagaragaye 12.

Hagati ya Kamena na Kanama 2024 izindi nyubako 87 zibasiwe n’inkongi, abenshi muri ba nyirazo batazifitiye ubwishingizi.

Ibi byatumye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA), kimaze igihe kiri gukora ubugenzuzi bugamije kumenya uko inyubako hirya no hino mu gihugu zishingiwe.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments