• Amakuru / MU-RWANDA


Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu Mujyi wa Kigali, ryafatanye abasore babiri n’inkumi bose bari munsi y’imyaka 30, udupfunyika 1253 tw’urumogi.

Abatawe muri yombi bafatiwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, hagati ya 23 na 25 Nzeri 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Abafashwe bose uko ari batatu bafatiwe mu cyuho bafite udupfunyika tw’urumogi 1.253, bakaba bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, banemera ibyaha bakurikiranyweho.

Kunwa 23 Nzeri 25, mu Mudugudu wa Agakenke, mu Kagari ka Bweramvura, mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, hafatiwe Kwizera Jean Pierre w’imyaka 20, afite udupfunyika 402 tw’urumogi, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko akura urumogi mu Karere ka Rulindo akaruzanira abakiriya be baherereye mu Murenge wa Jabana.

Ku munsi ukurikiyeho ku wa 24 Nzeri 25, mu Kagali ka Rwezamenyo, mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko kuri Tapis Rouge hafatiwe umusore witwa Hakizimana Ibrahim w’imyaka 28, wari ushinzwe gushakira abakiriya b’uburumogi umukobwa witwa Ngirimbabazi w’imyaka 25 y’amavuko.

Polisi y’u Rwanda, ivuga ko Ngirimbabazi Shallon, yasanganywe ububiko bw’urumogi mu Kagari ka Gatare, mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, ikaba yaraguwe gitumo iwe afite udupfunyika 851 tw'urumogi. 

Uyu mukobwa akimara gufatwa yatangaje ko urumogi acuruza aruhabwa n’umuvandimwe we (uri gushakishwa n’inzego z’umutekano)  ukorera mu Karere ka Gicumbi, na we akaruha Hakizimana akajya kurucuruza mu bice by’i Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge.

Aba bose uko ari batatu n’urumogi bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Polisi y’Igihugu irashimira abaturage batangira amakuru ku gihe abacuruza urumogi bagafatwa batararukwirakwiza mu baturage, inibutsa abantu bose kujya batanga amakuru ku bantu bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha bakurikiranyweho 

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

 Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments