Iyi gahunda igamije kwinginga Imana
kugira ngo igirire impuhwe Abajenerali bo mu Ntara ya Katanga avuga ko bafashwe
bagafungwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Olive Lembe Kabila yemeza ko
abo bajenerali ari abana b’Imana b’ukuri, bavutse ubwa kabiri, kandi ko
batigeze baba abagambanyi, nk’uko bamwe babivuga.
Iyi ni yo mpamvu ahamagarira
Abanyekongo bose kwiyiriza ubusa kuri uyu wa Gatandatu, bakareka kurya no
kunywa, ahubwo bakabasengera.