Kiliziya Gatolika muri Espagne yagiranye amasezerano na Leta agamije guha indishyi abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abihayimana.
Aya masezerano
akurikiye ibirego byavugaga ko abihayimana bananiwe gufata iki kibazo nk’uko
bikwiye.
Ayo masezerano ateganya ko leta ari yo izajya icunga gahunda yo
gutanga indishyi ku bufatanye na Kiliziya, cyane cyane mu manza aho izindi
nzira z’amategeko zitagishoboka, bitewe n’uko icyaha cyaba cyarabaye kera cyane
ku buryo cyarenze igihe amategeko yemera ko gikurikiranwa, cyangwa se uwagikoze
yarapfuye.
Leta ya Espagne ivuga ko abaturage bayo babarirwa mu magana
y’ibihumbi bikekwa ko bahohotewe mu buryo bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
n’abantu bafitanye isano na Kiliziya.
Iyi gahunda ikurikiye izindi gahunda zo gutanga indishyi
zashyizweho no mu bindi bihugu aho ibi byaha byagiye bigaragara.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 n’ibiro by’Umuvunyi Mukuru muri
Espagne, bikurikirana ibibazo by’abaturage, bwagaragaje ko 1,1% by’abaturage
bahohotewe mu buryo bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo hohoterwa
barikorewe n’abapadiri cyangwa abandi bantu bafitanye isano na Kiliziya. Iryo
janisha ringana n’abantu hafi 440.000.
Kiliziya ntiyemera ibyavuye muri ubu bushakashatsi.