• Amakuru / MU-RWANDA


Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), gusaba Abaturarwanda kwirinda gukorakora abantu bishwe no kugendagenda ahantu habereye ibyaha nk'ubujura bwo gutobora inzu n’ibindi, ahubwo ko aho hantu hakwiriye kuzitirwa mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibimenyetso byakwifashishwa mu butabera.

Ubusanzwe iyo abantu babonye umuntu wishwe mbere yo guhuruza babanza gukorakora ku murambo kugira ngo barebe ko uwo muntu yapfuye koko, ni na ko bigenda kandi iyo umuturanyi yapfumuriwe inzu, abaturanyi usanga bahagendagenda bareba ibyabaye.

Gukora ibyo bikorwa ntibikwiye nk’uko RFI ibigaragaza ivuga ko uwakoze ku murambo aba ashobora kwisanga mu bakekwaho kugira uruhare mu kwica uwo muntu, ni kimwe n’iyo bafashe ibimenyetso by’ahabereye ibyaha by’ubujura, ushobora kwisanga mu bakekwaho icyo cyaha kuko nawe uba wahagendagenze ukahasiga ibimenyetso.

Ibi biri mu byibanzweho mu bukangurambaga RFI imaze icyumweru ikorera mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba ku nsanganyamatsiko igira iti:"Sobanukirwa RFI 2025."

RFI yagaragarije abayobozi batandukanye uburyo babungabunga ibimenyetso by’ahabereye ibyaha harimo no kuzitira ahabereye ibyo byaha.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, avuga ko iyo umuntu yishwe cyangwa ahantu hakabera ibyaha, ikintu cya mbere cyihutirwa umuntu akwiriye gukora ari ukuhazitira kugira ngo abandi bantu batahegera bakangiza ibimenyetso.

Yagize ati:"Iyo umuntu yiyahuye rero kirazira kikaziririzwa no mu mahugurwa dutanga, mu biganiro dutanga, tubwira abantu ko ahabereye icyaha kirazira kuhagera, umuntu uhageze bwa mbere turasaba ko yahashyira ikimenyetso kerekana ko aho hantu habereye ibyaha kugira ngo ntihagire umuntu uhegera."

Dr. Karangwa yakomeje avuga ko gukora ku muntu wishwe cyo kimwe no gukorakora ahabereye icyaha bikoma mu nkokora igikorwa cyo gutahura abanyabyaha mu buryo bwihuse.

Yagize ati:"Tuvuge ko umuntu yapfuye, ugiye gukorakora n’impuhwe nyinshi Abanyarwanda tugira, uba ushyizeho ibimenyetso byawe, uwamwishe niba na we yamukozeho akamuniga, bazamupima babone ibimenyetso by’abantu barenga umwe, iperereze rigakorwa rigatinda bagishakisha amakuru ku muntu wishe uwo muntu nyawe."

Yasabye Abanyarwanda kureka gukorakora ku bantu bishwe kuko baba bashyira ibimenyetso kuri ba nyakwigendera kandi ko bituma ibimenyetso by’abakoze ibyaha bitinda kuboneka.

Ati:"Turakangurira Abanyarwanda ko ahabereye icyaha kirazira ko hari umuntu uhakora kuko aba agiye kwangiza ibimenyetso byakoreshwa mu butabera, nimureke kwegera ahantu habereye icyaha, aho umuntu yapfiriye uhageze bwa mbere ahazitire nka kumwe Polisi ibigenza kugira ngo hatagira uwangiza umwimerere w’ibimenyetso."

Mu rwego rwo kurushaho kwegereza Abanyarwanda serivisi zitangwa na RFI, Dr. Karangwa, avuga ko iki kigo kigiye gutangiza amashami mashya umunani hiryo no hino mu gihugu.

Yagize ati:"Mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza, hari amashami mashya umunani agiye gushyirwa mu turere turimo Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rubavu, Musanze na Rusizi ahazajya amashami abiri bitewe n’imiterere y’aka Karere."

Serivisi zitangwa na RFI ntabwo izitanga ku Banyarwanda gusa kuko nko mu mwaka ushize wa 2024, ibihugu 49 birimo n’ibyateye imbere, byaje gushaka serivisi z’iki kigo mu Rwanda.


Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Institute (RFI), Dr. Karangwa Charles, asaba Abanyarwanda kugira uruhare mu kubungabunga ibimenyetso byakwifashishwa mu butera

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments