• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yatangaje ko yasheshe Guverinoma yose kubera kutuzuza inshingano zayo, nyuma y’imyigaragambyo ikaze imaze iminsi itatu ikorwa n’urubyiruko n’abaturage basaba leta guhabwa amazi meza n’amashanyarazi.

Iseswa ry'iyo Guverinoma ryatangajwe ku wa 29 Nzeri 2025, mu butumwa Perezida Rajoelina yavugiye kuri television y'Igihugu bukanaza gukwirakwira ku rubuga rwa YouTube.

Perezida Rajoelina avuga ko yakuyeho Guverinoma yose kubera agahinda n’umubabaro w’abaturage batagenzwagaho ibikorwaremezo uko bikwiye, birimo kuba abaturage b’icyo gihugu bamaze iminsi itatu bigaragambyaga basaba iyo Guverinoma amazi meza n’amashanyarazi ariko ntigire icyo ibikoraho.

Perezida Rajoelina yavuze ko yumvise akababaro n’umujinya w’abaturage, akabona ko bababaye cyane kandi bakeneye ubufasha bwihuse bwo kubona ayo mazi n’amashanyarazi.

Yagize ati:"Ubu ni bwo numvise akababaro n’umujinya abaturage bafite. Nemera ko hari inshingano abayobozi bananiwe gushyira mu bikorwa ariko mbijeje ko ubu bigiye gukemuka no gukosorwa."

Yakomeje avuga ko asabye imbabazi mu izina ry’inzego za Leta zitigeze zikemura ibyo bibazo kandi byarabarebaga, ndetse asezeranya abaturage n’abacuruzi ko ibikorwa byangiritse bizishyurwa, na ho ibindi bibazo abaturage bafite nabyo bikaba bigiye gukemurwa bidatinze.

Perezida Rajoelina yavuze ibyo nyuma y’uko abaturage n’abacuruzi bo muri icyo gihugu bari bamaze igihe binubira ibura ry’amazi n’amashanyarazi, bavuga ko bamara hafi amasaha 12 ku munsi nta mazi cyangwa amashanyarazi bafite kandi bagomba kuyakoresha.

Iryo bura ry'amazi n'amashanyarazi niryo ryabaye intandaro nyirizina y’imyigaragambyo yatangiye ku wa 27 Nzeri 2025, ikaza gukwira mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Iyi myigaragambyo kuva yatangira imaze kugwamo abantu 22 mu gihe abandi barenga 100 bayikomerekeyemo, nk’uko inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zabitangaza.

Urubyiruko ni rwo ruyoboye iyo myigaragambyo bivugwa ko ari yo ikomeye kurusha indi yigeze kubaho muri Madagascar mu myaka ishize.

Uru rubyiruko rushinja ubutegetsi bwa Perezida Rajoelina kunanirwa gukemura ibibazo by’ibanze by’imibereho y'abaturage.

Nubwo Guverinoma ya Madagascar yasheshwe abigaragambyaga bari bakomeje ibyo bikorwa mu bice bitandukanye by'icyo gihugu, uretse ko polisi na yo yakoreshaga ibyuka biryana mu maso mu kubatatanya.


Ibura ry'amazi n'amashanyarazi rya hato na hato ryateje imyigaragambyo ikomeye yatumye Perezida Rajoelina yirukana Guverinoma yose 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments