Umuryango wa Sebakungu Vianney, utuye mu Murenge wa Nzahaha, mu Karere ka Rusizi, avuga ko umaze imyaka ibiri utomboye inka muri gahunda ya Girinka ariko kugeza ubu nturayihabwa kuko wabuze amafaranga yiswe ikiziriko (ruswa) wasabwe.
Abaturage bahamya ko Sebakungu Vianney, yatomboye inka none imyaka irenga ibiri irashize atarayibona, bakavuga ko nta kindi gituma atayihabwa uretse ruswa atatanze yiswe ikiziriko.
Umugore wa Sebakungu Vianney na we avuga ko iyo ayibukije bamubwira ko agomba kwihangana gusa ngo yasabwe gutanga amafaranga y'ikiziriko kugira ngo abone iyo nka ariko arayabura.
Yagize ati:"Twatomboye inka, twazitomboye turi abantu batatu bo mu Mudugudu wa Murambi. Twazitomboye inama yabaye ari nimugoroba haje umugore wo ku Murenge, tumaze kuyitombora baradusinyisha tukajya dutanga n'amafaranga 500Frw, none iyo nka ntayo twabonye."
Yakomeje avuga ko yakomeje kwibutsa no mu nama zibera mu Mudugudu abaza ikibazo cy'inka batahawe bakamubwara ngo ategereze mu gihe abandi bazibonye bakaba baranituye.
Ati:"Turazira ubukene, bavuga ikiziriko ariko ntacyo tuzi njyewe nziko ikiziriko bakigura mu isoko. Nabwiye umuntu nti njyewe ikiziriko ntacyo nzi, numvaga bazampamagara ngo jye kukigura mu isoko."
Umunyamakuru wa BTN TV yamenye ko uwatomboye inka atanga amafaranga y'ikiziriko cyingana n'ibihumbi 30.000Frw kugira ngo abone inka mu gihe yayitomboye muri Gahunda ya Girinka.
Yagize ati:"Ikiziriko ni ibihumbi 20.000Frw, andi ibihumbi 10.000Frw uha uyiguhaye yose hamwe akaba ibihumbi 30.000Frw. Udafite ibihumbi 30.000Frw nta nka ushobora kubona."
Umuryango wa Sebakungu wifuza ko wahabwa inka watomboye muri Gahunda ya Girinka nabo bakanywa amata ndetse bakabona n'ifumbire bakiteza imbere.
Ati:"Mfite abana banjywa amata, gutera imyaka se ufite agafumbire bwo ntiwashyiraho. Yadufasha kwiteza imbere."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nzahaha, Niyibizi Jean de Dieu, avuga ko Sebakungu ari mubazahabwa inka muri uyu mwaka kuko ari ku rutonde.
Yagize ati:"Vianney ari ku rutonde rw'abantu tuzoroza muri uyu mwaka ari kuri nomero 31. Dukora urutonde rw'abantu bari muri gahunda ya girinka bujuje ibisabwa kandi na we [Vianney] twarabimubwiye muri uyu mwaka abe yitegura ibyangombwa byose nabyuzuza kandi akaba agezweho ku muntu ugomba korozwa na we azayihabwa [Inka]."
Ku kibazo cy'uko abaturage bakwa amafaranga yiswe ikiziriko kugira ngo bahabwe inka avuga ko byavugwaga ariko nta gihamya abifitiye cyakora ko agiye kubikurikirana.
Ati:"Abaturage bakunze kuvuga ko bakwa amafaranga y'ikiziriko kugira ngo bahabwe inka muri gahunda ya girinka ariko ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko aribyo, ariko ntabwo nabyirengagiza ngiye kubikurikirana."
Gahunda ya Gira inka yashyizweho na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, mu mwaka wa 2006, igamije gukura abaturage mu bukene.
Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, (RAB), Dr. Solange Uwituze, umwaka ushize yatangaje ko kuva mu 2006 ubwo hatangizwaga gahunda ya Girinka, kugeza tariki ya 31 Werurwe 2024, abaturage bo hirya no hino mu gihugu bari bamaze guhabwa inka bari ibihumbi 452,451 z’umukamo z’ubwoko butandukanye.
Muri izo nka ntabwo habariwemo izakomotse ku zatanzwe muri iyi gahunda.
Like This Post? Related Posts