Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko abantu barenga ibihumbi 2000 buri mwaka bakirwa n’amavuriro atandukanye mu gihugu barumwe n’inyamaswa ziganjemo imbwa zifite ibisazi kandi ko umwe muri bo ahasiga ubuzima.
Ibi RBC yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibisazi by’imbwa.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Agashami gashinzwe kurandura indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, Nshimiyimana Ladislas, avuga ko mu bantu barenga ibihumbi 2000 barumwa n'inyamaswa zirimo n'imbwa buri mwaka mu Rwanda umwe yitaba Imana.
Yagize ati:"Iyo turebye mu mibare ituruka mu mavuriro dusanga tugira abantu berenga 2000 buri mwaka barumwa n’inyamaswa. Muri abo hari umuntu umwe uhitanwa n’ibisazi by’imbwa kuko iyo ugize ibyago ukabyandura amahirwe yo kurokoka aba ri make birangira umuntu apfuye."
Yakomeje avuko nubwo imibare igaragaza ko umuntu umwe ari we uhitanwa n’ibisazi by’imbwa ku mwaka mu Rwanda ari ikibazo kuko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima riteganya ko nta muntu n’umwe ugomba guhitanwa na byo kuko bigaragaza ko haba hari imbwa zitandukanye zifite ibisazi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), giherutse gusohora itangazo risaba aboroye imbwa mu Rwanda kuzimenyekanisha ku rwego rw'Umudugudu no kizikingiza ibisazi.
Umuyobozi w'Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr. Ndayisenga Fabrice, asaba Abanyarwanda kwita ku buzima bw’imbwa batunze kuko zishobora guteza ibyago byinshi.
Yagize ati:"Umuntu utunze imbwa mu Rwanda ategetswe kujya ku buyobozi bw’umudugudu akayimenyekanisha kandi akerekana n’ikarita yerekana ko buri mwaka ayikingiza. Akwiye kuba kandi afite ibyo bayambika ku mazuru biyibuza kurumana mu gihe isohotse kandi abatazabyubahiriza hari amategeko n’ibihano."
Umukozi mu kigo cyitwa Wag gikora ibikorwa byo gutabara no kwita ku mbwa abantu bagenda bajugunya ahataboneye, Dr. Ndayisenga Fabrice, asaba abantu kuzitaho nk’andi matungo kuko inyinshi batoragura ziba zaratawe kandi ziteje ibyago umuryango mugari Nyarwanda.
Yagize ati:"Nka 99% by’imbwa dufite aha usanga ari izagiraga ba nyirazo ariko bakazita. Imbwa dusanga ku mihanda akenshi ziba zidakingiye kandi ziba zishobora kuruma abantu zikabatera ibisazi cyangwa zikaruma izindi nyamaswa cyangwa andi matungo na yo akandura iyo ndwara."
RBC ivuga ko indwara y’ibisazi by’imbwa iri mu ndwara icyenda zititiweho uko bikwiye kandi igomba kuba yaranduwe bitarenze mu 2030 binyuze mu kwita ku njangwe zo mu ngo no gukingiza imbwa kuri ubu byose hamwe birenga bihumbi 45 mu gihugu hose.