“Iyo bajya
kumena za nzoga abagabo banywa bakaza bari kudukubita, ahubwo aka gasururu
natwe ubwacu turakanwa.” Bageze n’aho bavuga ko bagiye “kuzaba abiyahuzi yakugerera
mu gipangu utarebye ngo afite imbunda ukamukubita ifuni.”
Ni Bamwe mu
baturage bo mu mudugudu wa Kiziguro, ho mu kagali ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo
mu karere ka Rubavu bashenguwe no kubona
ubuyobozi buzinduka buza muri uyu mudugudu bukamena ibyo bo bise ‘Umusururu’ wacuruzwaga
na bagenzi babo.
Mu burakari
bwinshi aba baturage bagaragaje ko ibyakozwe bitari bikwiye cyane ko bo bemeza
ko uwo musururu wamenywe basanzwe bawunywa ntugire icyo ubatwara ndetse ko
kuwumena ari igihombo gikomeye babateje.
Bashimangira
ko n’ubwo abamennye uwo Musururu bawufashe nk’inzoga z’inkorano bitari ukuri
cyane ko “Na ba sogokuruza bose
bakujijwe n’imisururu n’urwagwa.”
Ummwe ati “Turavuga
tuti se ibi n’umwanda kandi abantu babicuruje imyaka n’imyaniko? None
barabimennye hari umuntu wari warwara ngo yanyoye umusururu? Ntabwo ari
ibikorano bagura ifu bakenga ariko nta kintu bidutwara.”
Undi ati “
Ni amasaka bajya gufata hariya ku mashini bakenga tukanywa. Nonese hari uwo
wishe wenda ko ubundi bamena ibintu bavuga bati hari ababiriye bibamerera nabi
bajya kwa muganga?”
Aba baturage
biganjemo abagore bagakomeza bagaragaza ko “Muri Mahoko hari ahantu bacuruza
inzoga abagabo bakazinywa bakaza bakadukubita none ntabwo ari zo bamennye
ahubwo batumeneye umusururu.”
Bose
bahuriza ku kuvuga ko uriya musururu wamenywe ubusanzwe bawufata nk’igikoma ku
buryo hari n’ababyeyi babyaye bawuhabwa ukabafasha kubona amashereka.
Umunyamakuru yagerageje kuvugisha ubuyobozi Rubavu: Nashenguwe n’umusururu wamenywe mu mwanya w’inzoga
Mu bihe bitandukanye inzego z’ubuyobozi hirya no hino mu gihugu bushishikariza abaturage kwita ku isuku y’ibicuruzwa banywa banirinda inzoga zitemewe nka kimwe mu bishobora kugira ingaruka ku buzima.bw’akarere ka Rubavu kuri iki kibazo biragorana bitewe n’uko bwari buhugiye mu kandi kazi.