Urukiko
rukuru urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya
imipaka ruri mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo rwamaze kwemeza ibihano
kuri Karasira Aimable wamenyekanye ku izina rya Prof. Nigga.
Karasira wari umaze imyaka igera kuri 4 afunze aho waregwaga n’ubushinjacyaha ibyaha birimo guhakana jenoside, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y'umutungo we yakatiwe gufungwa imyaka 5 (Bivuze ko asigaje umwaka 1 muri gereza) ndetse urukiko runategeka ko imitungo ye yafatiriwe n’ubushinjacyaha yose irekurwa.
Iburanisha
rya nyuma kuri uru rubanza ryabaye ku wa 10 Nyakanga 2025, ubushinjacyaha bwari
bwamusabiye gufungwa imyaka 30 n’ubwo we yireguye asaba kugirwa umwere .
Ntibiramenyekana
niba ubushinjacyaha cyangwa Karasira ubwe hatarimo abazajuririra iki cyemezo cy’urukiko
ruri i Nyanza.
Urubanza rwa
Karasira rwaranzwe n’udushya twinshi dutandukanye turimo imyambarire yageranaga
ku rukiko, amagambo yakoreshaga urugero nk’aho yigeze kuvuga ati “Ndumva ibyo
ubushinjacyaha buri kuvuga byatuma nkora ibindi byaha, Ndigendeye!”kugerana ku
rukiko Bibiliya, kudahuza n’abunganizi be rimwe na rimwe byanageze ubwo
bahindurwa, kutavuga rumwe n’inteko imuburanisha n’ibindi.
Karasira
Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga wahimbye indirimbo zitandukanye yanabaye
umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, bimwe mu byaha aregwa bivugwa ko yabikoreye
ku miyoboro ya YouTube mu biganiro bitandukanye yagiye anyuzaho gusa ubwo
urubanza rwaganaga ku musozo yari yasabye imbabazi ababa barahungabanyijwe n’ibyo
biganiro.
Naho
umutungo yaregwaga wo hari harimo amafaranga Ubushinjacyaha bwavugaga ko ku
bantu bavuga nabi Leta y’u Rwanda bari mu bihugu byo hanze.