• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye umugore w’imyaka 30 y'amavuko wishe umugabo we amutemesheje ishoka mu mutwe.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko icyaha akurikiranyweho cyakorewe mu Mudugudu wa Musekera, mu Kagari ka Runoga, mu Murenge wa Gitovu, mu Karere ka Burera, mu ijoro ryo ku wa 12 Nzeri 2025, ahagana saa tatu n’igice z’ijoro.

Nk'uko bisonanurwa n’abaturanyi ndetse n’abana ba nyakwigendera, umugabo we yavuye mu rugo ku mugoroba agiye gushaka ikiraka arakora mu gitondo, ageze kuri centre ya Gitovu asanga umugore we asangira ikigage n’abandi mu kabari. Kubera ko umugore yari yamaze gusinda, yatahanye n’umugabo bashyamirana. 

Amakuru avuga ko bageze mu rugo, umugore yafashe ishoka ashaka gukuraho urugi rw’inzu. Mu gihe umugabo yamwingigaga amubuza gusenya urugi, umugore yahise amuhindukirana amukubita ya shoka mu mutwe agwa hasi. 

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho 

Icyaha cy’ubwicanyi bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y' 107 y'Itegeko nº059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha nikibahama, bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments