Ingabire Clementine, utuye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, yajyanywe kwa muganga nyuma yo gusangwa mu rugo iwe yataye ubwenge bigakekwa ko yari yagerageje kwiyahura.
Ibi byabaye ku wa mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Nyagafunzo, mu Kagari ka Kagasa, mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Abaturanyi ba Ingabire bavuga ko yahoze akina umukino wo gusiganwa ku magare ndetse akanitabira amarushanwa ategurwa FERWAFACY yaje gukomwa mu nkokora n'umusore wamuteye inda bigatuma adakomeza gukina uwo mukino ngo akabye inzozi ze ndetse n'uwo musore wamuteye inda akamwihakana ari bimwe mu byamuteye ihungabana.
Kimwe n'abandi bakunzi b'umukino w'amagare, ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, ubwo hasozwaga Shampiyona y'Isi y'amagare yaberaga i Kigali mu Rwanda, Ingabire na we yari yagiye kureba uwo mukino yakuze yarihebeye.
Amakuru avuga ko Ingabire yagarutse mu rugo asa n’uwahungabanye, ari na byo bikekwa ko byaba byarabaye intandaro yo gushaka kwiyambura ubuzima.
Ku rundi ruhande hari abandi baturanyi bavuga ko gushaka kwiyahura yaba yarabitewe n'inzara kuko nta kazi agira usibye kuroba moto rimwe na rimwe akabona icyo ashyira mu nda we n'umwana we.
Ubu Ingabire urera umwana wenyine nyuma yo guterwa inda n’umusore wahise amwihakana, yasanzwe mu nzu yaguye igihumure umwana we amwicaye hejuru.
Abaturanyi bahise bahamagaza imbangukiragutabara, ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.
Abaganiriye na BTN TV kandi bahuriza ku kuba Ingabire yari akomeje guhangana n’ibibazo by’imibereho n’ihungabana ry’uko atakomeje gukina umukino w’amagare kubera gutwita maze yanabyara uwayimuteye akamwihakana.
Bakomeje basaba ko Ingabire yahabwa ubufasha burenze ubw’ubuvuzi, burimo nko kuba yafashwa kubona ikinyabiziga (moto) kuko asanzwe afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu kugira ngo abashe kuba yakira ibyo bikomere ndetse no kubona icyo atungisha abana be.
Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho