Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rubinyujije muri Komisiyo ishinzwe Tombola y’lgihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), rwatangaje ko rwahagaritse uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’lgihugu kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe mu Rwanda.
Mu itangazo RDB yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kane, tariki ya 02 Ukwakira 2025, yavuze ko Inzozi Lotto yahagaritswe burundu gukorera mu Rwanda.
Yagize iti:"Guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha Tombola y’lgihugu mu Rwanda."
RDB yakomeje ivuga ko abatsinze Tombola bafite ibimenyetso bigaragaza ko batarishyurwa, ko Inzozi Lotto (Carousel Ltd) igifite inshingano zo kubishyura. Kwishyurwa bizakurikiranirwa hafi na RDB/NLGC kugira ngo hizerwe ko byakozwe neza.
Yakomemeje ivuga ko kuri ubu iri mu nzira yo gushaka undi mufatanyabikorwa mushya (cyangwa abafatanyabikorwa bashya) muri Tombola y’igihugu binyuze mu ipiganwa.
Yakomeje ivuga ko ari igikorwa kizashingira ku mahame yo gukorera mu mucyo, kubahiriza inshingano no kurengera inyungu rusange.
Iti:"RDB iributsa ibigo byose bikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe ko bigomba kubahiriza mu buryo bwuzuye amategeko n’amabwiriza abigenga."
Nyuma y'uko RDB itangaje ko yahagaritse Inzozi Lotto, Abanyarwanda benshi ku mbuga nkoranyambaga bagarageje ko bishimiye iki cyemezo ariko bavuga ko byakabaye byiza bihagaritswe burundu koko bigira ingaruka nyinshi ku Banyarwanda by'umwihariko urubyiruko.
Nubwo bavuga ibyo ariko imikino y’amahirwe ifasha u Rwanda kubona amafaranga afasha mu nzego zitandukanye nk'aho igira uruhare mu kunganira ubwisungane mu kwivuza ’Mituelle de Sante’.
Iteka riteganya ko 10% by’amafaranga acibwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete y’ubucuruzi akora ibikorwa by’imikino y’amahirwe yishyurwa Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano akajya yunganira mituweli.