• Amakuru / MU-RWANDA


Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yafunguwe nyuma yo kurangiza igihano cy'igifungo cy’imyaka ibiri yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kumuhamya byaha byo gutangaza amakuru y’ibuhuha.

Nkundineza Jean Paul yarekuwe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 05 Ukwakira 2025, yakirwa n’abarimo umuryango we, inshuti n’abavandimwe ndetse n’itangazamakuru.

Hari amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter, agaragaza Jean Paul Nkundineza ari kumwe na mugenzi we, Hakuzwumuremyi Joseph, bishimangira ko yamaze kuva mu igororero rya Nyarugenge, yari amazemo imyaka ibiri.

Nkundineza agisohoka mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere, yatangaje ko yishimira ko nyuma y’imyaka ibiri afunze, yongeye kujya hanze, Yongeraho ko yari akumbuye umruyango we  urimo umugore, umwana n’ababyeyi be.

Yagize ati:"Kwiyumva kwa mbere ni ukuba wari umaze imyaka ibiri ku mapingu, ubu ukaba ntayo wambaye, uri umuturage nk’abandi. Nari nkumbuye kubaho mu buzima ntashaka, nari nkumbuye kubaho nidegembya. Ubu rero ndidegembya."

Nkundineza Jean Paul, yatawe muri yombi mu Kwakira 2023, akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Ku wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1,000,000 Frw nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, rumuhanaguraho cyo guhohotera umutangabuhamya.

Icyo gihe, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko rwasanze icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru kidahama Nkundineza Jean Paul kuko nta kimenyetso kigaragaza ko Mutesi Jolly yari umutangabuhamya mu rubanza rwa Prince Kid bituma rumugabanyiriza ibihano.

Iyo myaka ibiri yakatiwe Jean Paul Nkundineza yabazwe guhera ku wa 16 Ukwakira 2023, ubwo yatabwaga muri yombi.

Nkundineza yafunzwe biturutse kubyo yagiye atangaza ku rubanza rwa Ishimwe Dieudonné, uzwi nka Prince Kid, na we wari ufunze akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ndetse n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Urwo rubanza rwari rushingiye ku bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza, Miss Rwanda, ryaje no guhagarikwa kugeza ubu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments