• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo utaramenyekana imyirondoro ye yasanzwe muri Lodge (Inzu icumbikira abantu) yari yarayemo yo mu Karere ka Rubavu, amanitse mu mugozi yapfuye.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye ku wa Gatandatu, tariki 04 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Nyakabungo, mu Kagari ka Bugoyi, Mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, Intara y'Iburengerazuba, ku isaha ya saa 10h20’ z’amanywa.

Nyakwigendera yasanzwe amanitse mu mugozi muri Lodge yari yarayemo yitwa Iwacu SunSet land, gusa umukozi ukora muri iyo Lodge ntabwo yashimye kugira icyo abwira itangazamakuru kuri urwo rupfu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, yahamije aya makuru, avuga ko ba nyiri Lodge bakoze amakosa akomeye cyane yo kwakira umuntu ntibamwandike mu bitabo ndetse  ntibanamutanag muri raporo.

Yagize ati:"Uyu muntu utaramenyekana imyirondoro wasanwe yapfuye twabwiwe ko yageze muri iyi maison de passage mu ijoro rya tariki 03 Ukwakira 2025, bakora amakosa yo kutamwandika mu bitabo ndetse ntibanamutanga muri raporo. Inzego z'ubuyobozi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), zahageze ubu iperereza rirakomeje."

Uwineza yakomeje asaba abantu bose bafite inzu zicumbikira abantu kwirinda amakosa yo kutandika mu bitabo byabugenewe imyirondoro y’ababagana, anabibutsa kujya babatanga muri raporo.

Amakuru avuga ko ubu iyi Logde yahise ifungwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi.

Muri Gicurasi 2025, muri aka Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi, mu Mudugudu w’Isangano, umugabo witwa Mpongo Dieudonné wakomokaga i Rwamagana na we yasanzwe muri Lodge yapfuye.

Icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwavuze ko kuba yari amazemo iminsi ibiri ntawe uzi amakuru ye habayemo uburangare bw’abakoraga muri iyo Lodge.

Urupfu nk’urwo kandi rwaherukaga kubera muri aka Karere ka Rubavu, tariki 04 Kanama 2022, ubwo umugabo w’imyaka 62 yasangwaga mu macumbi y’akabari kitwa Kwetu Bar yapfuye.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), igaragaza ko mu mwaka wa 2024, mu bantu 602 bagerageje kwiyahura, abangana na 51,67% ari abagore na ho 48,33% ari abagabo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments