• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo witwa Rwigema Donacie wari usanzwe ari umuvugabutumwa yapfiriye mu mudugudu wa Musagara, akagali ka Kanazi ho mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera aho yaguye mu muriri bw’umugore yari yagiye guteraho akabariro, bari bakiri muri icyo gikorwa.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu mugabo yahoze ari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR icyakora ngo iryo torero yayoboraga ryaje gufungwa mu nkubiri yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa bituma yigira mu rindi torero aho nabwo yari ahafite inshingano zikomeye.

Bakomeza banashimangira ko nyakwigendera yagiye muri urwo rugo avuye gusenga gusa ngo uyu mugore yapfiriyeho bari basanzwe banabonana kenshi gashoboka.

Uriya mugore yapfiriyeho we yari asanzwe abana n’abana be batatu muri iyo nzu byabereyemo, amakuru akavuga ko kuri ubu yahise atabwa muri yombi.

Nyakwigendera we yabanje kubana n’undi mugore bari baranasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko baza gushwana baranatandukana bapfuye kubura urubyaro.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments