Insoresore
zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu karere ka Rulindo zakoze
igisa n’imyigaragambyo zishaka guhorera mugenzi wazo wapfuye ahunga abashinzwe
umutekano birangira umwe muri zo arashwe arapfa.
Byabaye mu
ijoro ryo ku wa 05 Ukwakira 2025 aho ngo abo basore basaga n’abariye amavubi babanje
kujya kunywa inzoga barangije batangira imodoka ya polisi yari iri mu bikorwa
byo gucunga umutekano batangira kuyitera amabuye.
Inkomoko ya
byose ni urupfu rw’umwe muri abo basore biyise ‘Abapari’ waguye kwa muganga
nyuma y’uko yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu birombe bya Kampani ya Rutongo
Mining hanyuma abashinzwe umutekano wabyo baramwirukankana agwa mu kinogo
ajyanwa kwa muganga ariko birangira apfuye.
Ibi byaje
kuragaza bagenzi be barimo na mukuru we ari nawe waje kuraswa, uyu mukuru we
ngo ubwo bari mu muhango wo gushyingura murumuna we yavuze ko ‘bagiye guhorera
uru rupfu’ ndetse abatumye apfa bakabiryozwa.
Bakiva
gushyingura rero ngo ni bwo bahise bajya mu kabari banywa inzoga batangira
guhiga umwe mu bashinzwe umutekano wa Rutongo Mining ariko bamubuze bashyira bariyeri
mu muhanda badashaka ko hagira umuntu utambuka.
Imodoka ya
Polisi nayo yageze kuri iyo bariyeri bahita batangira kuyitera amabuye
baranayirukankana bayisubiza inyuma, polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyaruguru
ivuga ko yagerageje kubaturisha irasa mu kirere ariko bakomeje guteza akavuyo
ibyatumye haraswa umwe muri bo babona gutanga umutekano.
Uwarashwe ni
uriya mukuru wa nyakwigendera waguye mu cyobo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu
Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace agashishikariza abaturage
kutijandika mu bikorwa nk’ibi by’urugomo no kurwanya inzego kuko birangira
babiburiyemo ubuzima.