• Amakuru / MU-RWANDA


Umunyeshuri witwa Nzabonimana Jean Paul bakundaga kwita James w’imyaka 22 y'amavuko, wigaga muri Kaminuza y’Abangilikani y’Imyuga n’Ubumenyingiro ya Hanika, mu Karere ka Nyanza, yasanzwe mu bwogero bw’inzu yari acumbitsemo yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Iyi nkuru yanyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 05 Ukwakira 2025, ubwo uyu musore yasangwaga aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Mugonzi, mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, yapfuye afite n’ishuka mu ijosi.

Nyakwigendera James amakuru avuga ko  yabanaga na mugenzi we mu nzu y'icyumba n'uruganiriro.

Nyir'inzu James yari acumbitsemo yavuze ko yabonye nyakwigendara yimanitse mu mugozi mu bwogero buri hafi y'ubwigerero.

Yagize ati:"Twasanze yimanitse mu bwogero buri hafi y'ubwiherero. Mu bwiherero harimo indobo yubitse bishoboke ko ari yo yahagazeho kugira ngo amanike umugozi ku giti kiri mu bwogero aho twamusanze ariko kuko asanzwe ari muremure arahagaze ibirenge bye byakoraga hasi kuri sima."

Umwe mu banyeshuri biganaga na nyakwigendera waganiriye na BTN TV, yavuze ko bavuganye mu saa Cyenda z'ijoro agiye hanze ariko ko atamenye ibyakurikiyeho kuko yahise asinzira.

Yagize ati:"Mugenzi wanjye nsanzwe muzi cyane kuko twiganye mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza twiganaga. Twasanze yimanitse mu ishuka, yayishyize mu ijosi iziritse yejuru ku giti. Ntabwo yatsobanuriye byinshi gusa yajyaga arwara akikubita hasi, icyo yatsobanuriye ni uko ari imyuka mibi abo mu muryango we bamutezaga ikaba ari yo yatumaga yitura hasi."

Yakomeje avuga ko hari inyandiko yasize yanditse ashimira ababyeyi be, asaba imbabazi ababyeyi be n'abanyeshuri biganaga kandi ko baza kumwihanganira.

Ati:"Yasize yanditse ibaruwa ashimira ababyeyi be, abasaba imbabazi kandi ko baza kumwihanganira kuko ntacyo batamukoreye, bakamwitaho, asoza yongera kubasaba imbabazi zibyo akoze.

Mu gika cya kabiri cy'ibaruwa ye yagiriye inama urubyiruko kwirunda ibintu byaba byarabagize imbata (addicted).

Yagize ati:"Yagiriye inama urubyiruko kwirunda ibintu byaba byarabagize imbata, avuga ko hari ikintu yari amaranye umwaka cyari cyaramugize imbata, yongeraho ko yararambiwe ubuzima bw'ikinyoma."

Abanyeshuri biganaga na nyakwigendara James bavuga ko bashenguwe no kuba yiyambuye ubuzima ibintu batatekerezaga ko yakora kuko yababaniraga neza.

Ibi bishimangirwa n'umuyobozi wa Kaminuza ya Kaminuza y’Abangilikani y’Imyuga n’Ubumenyingiro ya Hanika, wavuze ko yatunguwe no kuba nyakwigendara James yiyahuye kuko yari asanzwe agaragaza imyitwarire myiza.

Ati:"Nkimara kuhagera natunguwe no gusanga ari we kuko nari nsanzwe muzi nk'umunyeshuri ubana n'abandi neza ndese uba no muri korali."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage n’inzego z’ibanze, bahise batabarana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bagezeyo basanga umurambo w’umusore uri mu bwogero n’ishuka byagaragaraga ko yari yayihambiriye mu ijosi.

Yagize ati:"Umurambo we wahise uhakurwa ujyanwa ku Bitaro by’Akarere bya Nyanza, kugira ngo ukorerwe isuzuma."

CIP Kamanzi, yakomeje avuga iperereza nyakuri rishingiye ku bimenyetso ari ryo rizagaragaza icyo yazize, anavuga ko umuryango wa Nyakwigendera wakomokaga mu Karere ka Rubavu wamenyeshwejwe iby’ibyo byago, ubu ukaba waje kureba umuntu wabo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), igaragaza ko mu mwaka wa 2024, mu bantu 602 bagerageje kwiyahura, abangana na 51,67% ari abagore na ho 48,33% ari abagabo.

Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments