• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 37 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 9 y'amavuko w’aho yakoraga.

Uwo musore yafashwe ku itariki ya 17 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Akamamana, mu Kagari ka Karuruma, mu Murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, akaba yarafatiwe mu rugo yakoragamo. 

Uwo mukozi wo mu rugo akurikiranyweho kuba mu bihe bitandukanye by’ukwezi kwa Kanama 2025, yarasambanyije uyu mwana.

Kugira ngo bimenyekane ko uwo mukozi wo mu rugo asambanya uwo mwana, umuturanyi wabo yarebye muri Terefoni y’uwo musore agasangamo amashusho yafashe ari gusambanya uwo mwana. 

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha; asobanura ko yatangiye gusambanya uwo mwana mu kwezi kwa Kanama 2025, kandi ko byose yabitewe n'inzoga, akabisabira imbabazi.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho 

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments